Hussein Radjabu wigeze kuyobora CNDD-FDD aravugwa mu bashaka gutera u Burundi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Kanama 2017 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu wigeze kuyobora ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.

Iyo raporo ivuga ko kuva mu mwaka wa 2015 nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Patero Nkurunziza aribwo iyo mitwe yatangiye.

Iyo mitwe uko ari itatu ngo ni FNL uyobowe na General Aloys Nzabampema, Umutwe witwa RED Tabara na FOREBU. Raporo ivuga ko FOREBU ariwo mutwe ukomeye muri iyo itatu kuko ugizwe ahanini n’abasirikare batorotse igisirikare cy’u Burundi ndetse n’impunzi.

Mu rwego rwa gisirikare uwo mutwe uyobowe na Colonel Edouard Nshimirimana naho mu bya politiki ukayoborwa na Hussein Radjabu.

Iyo raporo ya Loni igaragaza ko Leta y’u Burndi izi ko iyo mitwe ihari ngo kuko nayo hari intwaro igenda ikwirakwiza mu baturage ba Congo baturiye aho iyo mitwe ikorera ngo babashe kuyirwanya.

Hussein Radjabu yatorotse gereza ya Mpimba mu Burundi muri Werurwe 2015. Yigeze kuyobora CNDD-FDD akurwa kuri uwo mwanya mu 2007 nyuma y’aho yaje gutabwa muri yombi ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi akatirwa gufungwa imyaka 15.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza