Hissène Habré yategetswe kwishyura ibihumbi 33 $ buri muntu wakomerekejwe n’ibyo yakoze

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 29 Nyakanga 2016 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwihariye rwashyiriweho kuburanisha Hissène Habré wahoze ayobora Tchad rwamutegetse kwishyura 33000 by’amadolari ya Amerika buri muntu wakomerekejwe n’ibyaha yakoze, asaga miliyoni 26 mu mafaranga y’u Rwanda.

Muri Gicurasi uyu mwaka Uru rukiko rwashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rukorera i Dakar muri Sénégal rwamukatiye gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gufata ku ngufu,ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara.

Hissène Habré w’imyaka 72, yahamijwe ibyaha birimo gufata ku ngufu, ubucakara bushingiye ku gitsina no gutegeka ko hakorwa ubwicanyi ubwo yari Perezida kuva mu 1982 kugera mu 1990 ahiritswe ku butegetsi.

Mu bo yategetswe kwishyura harimo abafashwe ku ngufu,abashyizwe ku ngoyi n’abafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko nta bimenyetso bibahamya ibyaha nk’uko France24 ibitangaza.

Ntihatangajwe umubare wabo bose uko bangana, icyakora imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Tchadian commission of inquiry, ivuga ko abantu 40000 bishwe ku butegetsi bwe,abarenga 200000 bakorerwa iyicarubozo.

Abahohotewe n’imiryango y’abishwe bishimiye mu buryo bukomeye igihano yahawe.

Hissène Habré yagiye ahakana ibyo aregwa ndetse yakunze kuvuga ko Urukiko rumuburanisha atarwemera, aho yarangwaga no guceceka mu rubanza.

Yafashwe mu mwaka wa 2013 ubwo yari muri Sénégal mu buhungiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza