Hategerejwe umwanzuro wa ICC ku rubanza rwa Bosco Ntaganda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa mbere rufata umwanzuro ku rubanza rwa General Bosco Ntaganda rwatangiye kuburanishwa mu 2015.

Uyu mugabo w’imyaka 44 yishyikirije urukiko mu 2013, urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi mu 2015, ashinjwa ibyaha 13 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Bimwe muri ibyo harimo ubwicanyi, gusahura no kwinjiza abana mu gisirikare no kubafata ku ngufu byakozwe n’inyeshyamba yari ayoboye hagati ya 2002 na 2003 mu gace ka Ituri.

Imibare ya Loni igaragaza ko iyo ntambara yahitanye ubuzima bw’abaturage basaga ibihumbi 60. Mu iburana, ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso birimo amafoto agaragaza uko abantu bicwaga abandi bagahohoterwa n’inyeshyamba, buvuga ko ariwe wabaga wazihaye amabwiriza.

Ntaganda yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko yaharaniraga impinduka atari umunyabyaha nk’uko abishinjwa.

Ntaganda yatangiriye igisirikare mu Rwanda ubwo yifatanyaga na RPF mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma aza kwerekeza mu mutwe w’inyeshyamba wa UPC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu 2013 yahungiye muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda asaba gushyikirizwa ubutabera dore ko yashakishwaga ku byaha ashinjwa ndetse ahita ajyanwa i La Haye mu Buholandi.

ICC irafata umwanzuro ku byaha Bosco Ntaganda ashinjwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza