00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe igihe ‘YouthConnekt Summit’ izabera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Hatangajwe ko icyiciro cya kane cy’inama ihuriza hamwe urubyiruko rwa Afurika, abashoramari n’abanyapolitike izwi nka ‘YouthConnekt Africa (YCA) Summit’ izaterana mu kwezi gutaha i Accra muri Ghana.

Byari biteganyijwe ko iyi nama ifasha mu kurushaho guha umwanya urubyiruko no kurusobanurira umusanzu rukwiye kugira mu iterambere rya Afurika izaba mu 2020 ariko iza gusubikwa kubera COVID-19.

Amakuru dukesha The New Times avuga ko YouthConnekt Africa Summit y’uyu mwaka izaba mu buryo bubiri. Hari abazayitabira bakoresheje ikoranabuhanga n’abazaba bayirimo imbonankubone. Izaba guhera ku wa 20-22 Ukwakira 2021.

Mu muhango wo kumenyekanisha iyi nama wabaye ku wa 15 Nzeli 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko iyi YouthConnekt Africa summit izatangirwamo ibiganiro bigamije kumvisha urubyiruko uruhare rukwiye kugira mu guteza imbere isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) riherutse gutangizwa ndetse n’ubuhahirane hagati y’uturere tugize Afurika.

Iyi nama kandi izaberamo ibiganiro bigamije kureba uko urubyiruko rwa Afurika rwasubira mu nzira yo kwiyubaka rwari rurimo rudaheranywe n’ingaruka rwasigiwe na COVID-19.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko mu gihe iyi nama imaze iba yafashije urubyiruko kuzamura ubumenyi rufite ku bintu bitandukanye, kwihangira imirimo, kubona akazi no kugera kuri serivisi z’imari.

Inama ya Youth Connekt ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, hakaganirwa ku nsanganyamatsiko zinyuranye. Ni ku nshuro ya gatatu ibaye kuva yajya ku rwego rwa Afurika.

Muri izi nama kandi hifashishwa abantu batandukanye bafite aho bageze bakaganira n’urubyiruko.

Kugeza ubu binyuze muri iyi gahunda, ba rwiyemezamirimo 600 banyuze mu mwiherero, abahembwe ni 180. Kugeza ubu kandi iyi gahunda imaze gutinyura urubyiruko 8000 rwihangiye imirimo.

Inama nk’iyi iheruka ni iyabere i Kigali mu 2019 yitabirwa n’abarenga 3800 baturutse mu bihugu 90. Urubyiruko kandi rwaganirijwe n’abasaga 60 bari mu nzego zitandukanye.

Gahunda ya Youth Connekt yatangiye mu 2012 ku gitekerezo cya Perezida w’u Rwanda, kugeza ubu ibihugu 23 byamaze kwemeza iyi nama ndetse biyitabira mu buryo buhoraho.

YouthConnekt Summit itumirwamo abantu bafite ubumenyi mu bintu bitandukanye bakaganiriza urubyiruko ruba rwavuye hirya no hino muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .