Kwamamaza

Hasobanuwe icyatumye intumwa ya HRW ihatirwa kuva ku butaka bwa RDC

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 09:31' na Philbert Hagengimana


Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwisobanuye ku mpamvu rwafashe icyemezo cyo kwirukana intumwa y’Umuryango Mpuzamahanga urengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, Human Rights Watch (HRW) muri icyo gihugu, Ida Sawyer, nyuma yo gusanga atunze visa ebyiri zitandukanye.

Ida Sawyer yahagurutse muri RDC kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’imyaka umunani yari amaze ahagarariye uwo muryango muri icyo gihugu nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Iyo ntumwa ya HRW nta yandi mahitamo yari ifite uretse kuva ku butaka bwa RDC, nyuma y’aho Visa ye yarangiye muri Gicurasi, ikongererwa agaciro kugeza mu 2019, ariko mu kwezi gushize (muri Nyakanga) igahita iteshwa agaciro, yakongera gusaba urwo ruhushya ntaruhabwe.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri RDC yabanje kwibutsa ko badategetswe gutanga ibisobanuro ku muntu runaka bimye Visa, gusa ngo ku kibazo cya Ida, basanze atunze izo mpushya ebyiri zitandukanye, rumwe rwagombaga kurangira kuwa 8 Kanama, urundi ari urwo yari aherutse kongererwa igihe cy’imyaka itatu kugeza mu 2019.

Nk’uko uwo muyobozi akomeza abisobanura, iyo Visa yari yahawe yari kugeza mu 2019 yari izwi n’urwo rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, ariko yari inyuranyije n’amategeko, ndetse ngo hashoboraga no gufatwa ibihano bikarishye ku bakozi bayimuhaye.

Ibi bisobanuro bitanzwe nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bari basabye Leta ya Congo kwisubira ku cyemezo yari yafatiye Ida Sawyer.

Intumwa ya HRW, Ida Sawyer wirukanwe ku butaka bwa Congo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved