Hashyizweho miliyari y’amashilingi kuwuzatanga amakuru yarokora Mohammed Dewji washimuswe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukwakira 2018 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Mohammed Dewji, uyoboye abaherwe bakiri bato muri Afurika, washyizeho igihembo cy’ibihumbi 440 by’amadolari, ni ukuvuga miliyari y’amashilingi ku muntu uzatanga amakuru y’aho uyu mugabo washimuswe aherereye ngo atabarwe.

Dewji yashimuswe kuwa Kane w’icyumweru gishize n’abantu babiri bitwaje imbunda kuri Colosseum Hotel and Fitness Club muri Dar es Salaam, aho yari agiye gukora imyitozo ngororamubiri.

Polisi ivuga ko abamushimuse ari abanyamahanga kuko abagabo babiri b’abazungu bari kumwe n’abandi bantu mu modoka ebyiri, bamufashe bamwinjizamo bagenda bihuta.

Binavugwa ko bari banambaye ibintu bitabagaragaza amasura, babanza kurasa mu kirere mbere yo kwinjiza Dewji mu modoka.

Umuvugizi w’umuryango Azim Dewji yavuze ko uzatanga amakuru y’aho aherereye azahabwa miliyari y’amashilingi ya Tanzania kandi ‘umuryango wizeza uwo ari we wese uzatanga amakuru ko azagirwa ibanga kandi akaguma hagati ye n’umuryango’.

Polisi itangaza ko kugeza nta n’umwe uragira icyo asaba kugira ngo arekure Mohammed Dewji.

Dewji ni umwe mu bakire bayoboye abandi muri Tanzania na Afurika, aho ari umuyobozi w’ikigo Mohammed Enterprises Tanzania Limited (METL Group), cyashinzwe na Se muri za 70, gifite ibikorwa mu bucuruzi, ubwikorezi n’ibikomoka kuri peteroli.

Abarwa nk’umuherwe wa mbere muto muri Afurika n’uwa 17 ku rutonde rusange kuri uyu mugabane. Urutonde ruheruka rwa FORBES Magazine rwerekana ko atunze miliyari $1.54.

Mohammed Dewji amaze iminsi itanu ashimuswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza