Hashyizweho abakora iperereza ku guheza abagore ku myanya y’akazi ikomeye muri AU

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 Kamena 2018 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Mu kwezi gushize ibitangazamakuru byo muri Afurika no hanze yayo byatangaje ko muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AUC), hari ivangura rigamije guheza abagore ku myanya ikomeye y’akazi y’iyi Komisiyo.

Abagore bakora muri iyi komisiyo ngo bandikiye amabaruwa menshi Umuyobozi wayo, Moussa Faki Mahamat, harimo abiri yasinyweho n’abo bagore bamusaba ko yakemura iki kibazo bita ‘agasuzuguro no gufatwa nabi’.

Aba bagore bavuga ko ikibazo nyamukuru ari ivangura riba mu gushaka abakozi muri komisiyo, aho abagore bashoboye bafite n’ubunararibonye bigizwayo bakimwa imyanya ikomeye ahubwo igahora ihabwa abagabo. Bavuga ko iki kibazo kigaragara cyane mu ishami rishinzwe amahoro n’umutekano, rifatwa nk’irikomeye muri AU.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yashyizeho itsinda ryo gukora iperereza kuri aya makuru rikazatanga raporo ku byo ryabonye ndetse n’ibyufuzo-nama ku byakemura iki kibazo.

Iri tsinda rigizwe n’abantu batatu ari bo; Bineta Diop, uzaba ariyoboye, akaba asanzwe ari Intumwa idasanzwe ishinzwe abagore, amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Hari Lucy Asuagbor, uri muri Komisiyo ya Afurika ishinzwe uburenganzira bwa muntu akaba n’intumwa idasanzwe ishinzwe uburenganzira bw’abagore muri Afurika na Tujilane Rose Chizumila, umucamanza mu rukiko rwa Afurika rw’uburenganzira bwa muntu.

Mahamat ubwo yashyiragaho iri tsinda yavuze ko intego za AU harimo guharanira ko abakozi b’urwego rwayo bishimira kuhakorera kugira ngo batange serivisi nziza zituma umuryango ugera ku ntego wiyemeje.

Biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi iri tsinda rizatanga raporo z’ibyo zabonye kuri iki kibazo. Iyi raporo izakoreshwa mu gukemura ikibazo no gufata izindi ngamba zikwiye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ishami rishinzwe amahoro n’umutekano riyobowe na Smail Chergui, niryo ryonyine muri Komisiyo ya AU, ridafite umugore uyoboye agashami ako ariko kose.

Ishami rishinzwe imiyoborere n’abakozi, rishinja Chergui, gukoresha nabi ububasha afite binyuze mu guha imyanya aba ashaka, kwivanga mu bizamini by’ibiganiro (interview) no mu bijyanye no gushaka abakozi.

Bineta Diop ni we uzaba uyoboye iri tsinda rizagenzura iki kibazo cy'ubusumbane mu itangwa ry'akazi muri AU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza