Abakurikiranira hafi amatora yo muri Afurika bavuze ko niba hatabayeho gukemura ibibazo by’akarengane byagiye bigaragara mbere na nyuma y’amatora, muri iki gihugu hashobora kuba imvururu ziganisha ku guhungabanya uburenganzira bwa muntu.
Iyi mpuruza yabo ije mu gihe bivugwa ko hari abantu bagiye bafatwa bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ikindi cyakurikiye amatora kitavuzweho rumwe ni uburyo uwari umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni, yafungiwe mu rugo iwe nyuma yo gutora.
Aya matora ataravuzweho rumwe yegukanywe na Yoweri Museveni wagiye ku butegetsi mu 1986.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!