Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie yeguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Gashyantare 2018 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Hailemariam Desalegn yatangaje ko yeguye ku mirimo ye nyuma y’ibibazo bishingiye kuri politiki byibasiye iki gihugu cyo mu Ihembe rya Afurika.

Hailemariam yasabye kwegura kuri uyu wa Kane nyuma y’icyemezo cya Guverinoma cyo kurekura imfungwa za politiki zirimo n’abantu bazwi cyane batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Muri iki Cyumweru, abaturage bo mu bwoko bwa Oromo bakoze imyigaragambyo bamagana ko irekurwa ry’imfungwa zahawe imbabazi rigenda biguru ntege mu gihe bari bijejwe ko bigomba gukorwa bitarenze Mutarama 2018.

Iyi myigaragambyo yaje guhosha nyuma yo kurekura izo mfungwa mu cyo abenshi bagaragaza nk’igitutu Guverinoma yashyizweho.

Hailemariam Desalegn Boshe w’imyaka 52 yabaye Minisitiri w’Intebe mu 2012, asimbuye Meles Zenawi. Ku buyobozi bwe igihugu cyateye imbere mu buryo bugaragara haba mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’ibikorwaremezo.

Hailemariam Desalegn azaguma ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie kugeza igihe Ishyaka riri ku butegetsi rya EPRDF na Guverinoma bazemeza uzamusimbura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza