Icyo gihe ngo igisirikare cyakubise umwe mu barinzi ba Bobi Wine, ndetse agira ibikomere ku maso, nk’uko byatangajwe na John Spark, umunyamakuru wa Sky News wagize amahirwe yo kubonana na Bobi Wine muri ibyo bihe.
Ubwo Bobi Wine yarimo kuzengurutsa abanyamakuru bari bamusuye mu rugo rwe, baje kugwa ku basirikare batanu bambaye impuzankano kandi bafite imbunda.
Nyuma yo kubakubita amaso, umwe muri aba basirikare yahise akuramo imbunda ye ayitunga abagendanaga na Bobi Wine, na bo bahise biruka bakajya gushaka aho bihisha, n’ubwo uwo musirikare atigeze arekura isasu na rimwe.
Mu kiganiro Bobi Wine yagiranye n’abo banyamakuru, yavuze ko ibyo biboneye ari ishusho y’ubuzima amazemo iminsi, ati “Uru ni urugero rw’iterabwoba nahuye naryo mu bihe byo kwiyamamaza ndetse ni ko byitezwe kugenda mu gihe cyo gutangaza ibyavuye mu matora.”
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda ntahakana ko mu isambu ya Bobi Wine hari ingabo z’igihugu kandi zifite intwaro , gusa akavuga ko abasirikare bari mu isambu ya Bobi Wine ari abagamije kumurinda, aho kumuhungabanyiriza umutekano.
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi yo mu Mujyi wa Kampala, yavuze ko igipolisi cya Uganda cyaburijemo umugambi w’abantu batatu bafite intwaro bagerageje kwinjira mu isambu ya Bobi Wine, ariko bagatabwa muri yombi batarabigeraho bagafungwa.
Komisiyo y’Amatora muri Uganda yemeje ko Perezida Yoweri Museveni yegukanye intsinzi y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 58,64% ahigitse Robert Kyagulanyi wagize amajwi 38%.
Bobi Wine w’imyaka 39 ni umwe mu batavuga rumwe na Leta ufatwa nk’usigaye akomeye, aho ahanganye na Museveni umaze imyaka 34 ku butegetsi, aho nawe ubwe agwije imyaka 76 yose.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!