Hagiye gutangira igenzura ry’imodoka zifite imyotsi myinshi mu muhanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Ukuboza 2017 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, hagiye gutangira kugenzura mu muhanda imodoka zifite imyotsi ihumanya ikirere, hagamijwe gukumira ingaruka zituruka kuri iyo myuka zakomeza kuba nyinshi ku buzima bw’abantu.

Mu kiganiro “Kubaza Bitera Kumenya” cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibidukikije ushinzwe ibidukikije n’ihindagurika ry’ibihe, Kabera Juliet, yagaragaje ko inyigo zakozwe zerekanye ko Abanyarwanda bagenda bahura n’ingaruka ziterwa n’imyuka ihumanye.

Yagize ati “Ingaruka z’ihumana ry’umwuka ku muntu ni indwara z’ubuhumekero. Muri 2012 (umwaka), 21% z’abarwayi mu Rwanda bari barwaye indwara z’ubuhumekero naho muri uwo mwaka kandi abaturarwanda 2,227 bapfuye bazize impamvu zituruka ku buhumane bw’umwuka n’ikirere."

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Ruhamya Collette, yavuze ko abatunze ibinyabiziga bakangurirwa kugira uruhare mu kubungabunga ikirere “n’umwuka duhumeka, batunganya ibinyabiziga byabo kandi bifashisha amavuta na lisansi byujuje ubuziranenge.”

Yakomeje agira ati “Abaturarwanda barasabwa kumva ko kubungabunga ibidukikije n’umwuka duhumeka bibafitiye inyungu kuko bituma bagira ubuzima bwiza.”

Igenzura ryerekana ko ibinyabiziga bishaje byakozwe mbere ya 1999 bisohora imyuka irenze 58% y’imyuka ihumanya ikirere iterwa n’ibinyabiziga mu Rwanda, igipimo kinini cy’ubuhumane bw’umwuka kikaba kigaragara hafi y’imihanda inyurwamo n’ibinyabiziga byinshi.

Iryo humana kandi ritizwa umurindi n’ibindi bikorwa nko gutwika amashyamba, ibyatsi n’ibindi nk’amasashe ya pulasitike.

ACP Mujiji Rafiki yasabye abaturage gutanga amakuru ahantu hose babonye imodoka isohora imyotsi myinshi, ati “Nubona imodoka isohora imyotsi myinshi, hamagara 112 cyangwa 113 cyangwa 0788311012, uhe amakuru Polisi, iyo modoka ihagarikwe."

Yakomeje agira ati “Gutunganya ikinyabiziga cyawe ni inyungu yawe kuko bituma iramba, kandi binatuma idasohora imyuka ihumanya ikirere."

Abatunze ibinyabiziga bagiriwe inama yo gukoresha kenshi isuzuma ry’imyotsi y’ibinyabiziga mu Kigo Gishinzwe Kugenzura Ibinyabiziga, kugira ngo bamenye uko imyotsi y’ibinyabiziga byabo yifashe.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Ruhamya Collette

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza