00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe imikoranire ya sosiyete y’Abafaransa n’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Centrafrique

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 19 Kanama 2021 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’Abanyamerika rikora iperereza ku ihererekanywa ry’amafaranga hagati y’abashoza intambara muri Afurika na ba rusahurira mu nduru, The Sentry, ryagaragaje ko Ikigo cy’Abafaransa gitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, SOMDIAA, cyagiye gitera inkunga umutwe wa UPC uri mu yitwaje intwaro ihungabanya umutekano muri Centrafrique.

SOMDIAA ifite ishami muri icyo gihugu ryitwa SUCAF RCA rikorera mu gace ka Ngakobo kari muri birometero 400 werekeza mu Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru,Bangui. Niho ikorera ibikorwa byayo byo gutunganya isukari n’ubuhinzi bw’ibisheke.

Ngakobo yari yarigaruriwe n’abarwanyi ba UPC, umutwe ufite ingufu n’ibikoresho bikomeye mu yihurije hamwe ngo ihirike ku butegetsi Perezida Faustin Archange Touadéra.

The sentry yagaragaje ko kuva mu mpera za 2014, SUCAF RCA yagiye iha uwo mutwe amafaranga mu bihe bitandukanye, ikishyura abarwanyi bawo umushahara wa buri kwezi ndetse ikabafasha kubona ibikoresho.

Uwo mutwe nawo wafashaga icyo kigo kurinda aho gikorera isukari n’imirima gihingamo ibisheke ndetse ukagifasha kwikubira isoko no kwambutsa isukari binyuranyije n’amategeko bayikura muri Sudan.

The Sentry yagize iti “SUCAF RCA ibinyujije mu buryo bujimije yateye inkunga abarwanyi bakora ihohoterwa binyuze mu kubaha amafaranga mu buryo buziguye n’ubutaziguye, ari nako ibaha ubundi bufasha burimo kubasanira ibinyabiziga no kubaha amavuta yabyo.”

AFP yabajije Umuyobozi Mukuru wa SOMDIAA, Alexandre Vilgrain, kuri ibyo birego abihakana yivuye inyuma.

Yagize ati “Ibyo tuzi ni uko nta mikoranire yakozwe n’ubuyobozi bwa SUCAF RCA kandi nta bufasha ubwo ari bwo bwose yigeze ihabwa.”

SOMDIAA ibarwa nk’iri mu maboko ya Sosiyete y’Abataliyani, Castel, iri mu zikomeye zikora inzoga ku Isi kuko ifitemo imigabane ya 87%. Kugeza ubu yo ntacyo irabitangazaho.

Bivugwa ko kuva mu 2014 kugeza muri Werurwe 2021 ubwo UPC yotswaga igitutu ikava muri Ngakobo, buri mwaka Umuyobozi wayo Ali Darassa na Hassan Bouba wari umwungirije (ubu ari muri Guverinoma ya Toudéra) bahabwaga 11.700$.

Bouba usigaye ari Minisitiri w’Ubworozi, ibyagaragajwe na The Sentry yabiteye utwatsi avuga ko nta mafaranga bigeze bahabwabwa buri kwezi.

Umutwe wa UPC ushinjwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gukora ibikorwa bya kinyamaswa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kimwe n’iby’intambara.

Mu 2018 washinjwe kuba inyuma y’igitero cyagabwe ku nkambi y’abari baravuye mu byabo kubera imvururu, cyaguyemo abagera ku 112.

Hagaragajwe imikoranire ya sosiyete y’Abafaransa na UPC irwanya ubutegetsi bwa Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .