Perezida Tshisekedi umaze amezi arindwi ayobora RDC yatangaje Guverinoma yiganjemo amasura mashya

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 26 Kanama 2019 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yashyize umukono ku itegeko rishyiraho Guverinoma nshya nyuma y’amezi arindwi arahiriye kuyobora RDC.

Guverinoma nshya ya RDC yatangajwe mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2019, nyuma y’amezi asaga atatu Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga, ashyizweho.

Ku wa 30 Ukuboza 2018 nibwo Tshisekedi yatangajwe ko ariwe watsindiye kuyobora RDC yari imaze imyaka 18 iri mu maboko ya Joseph Kabila, uyu munsi ishyaka rye ryihariye umubare munini w’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobora intara.

Abatavuga rumwe na Kabila bakomeje gusaba Leta ko muri guverinoma nshya izashyirwaho bazirinda kugaruramo abari bagize iye n’inshuti ze magara mu gukumira ko akomeza kugiramo ijambo.

Jeune Afrique yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga, washyizweho ku wa 20 Gicurasi 2019, yabwiye itangazamakuru ku Cyumweru ko ‘Guverinoma nshya ihari ndetse mu gihe gito itangira imirimo’.

Guverinoma nshya igizwe n’umubare munini w’abagabo basaga 83% mu gihe abagore ari 17%.

Mu bagore bashyizwe muri Guverinoma harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marie Tumba Nzeza; Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Igenamigambi, Elysée Munembwe Tamukumwe; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburinganire, Umuryango n’Ubuzima bw’umwana, Béatrice Lomeya Atilite n’abandi.

Minisitiri w’Intebe Ilunga yakomeje agira ati “76.9% by’abagize guverinoma nshya ni ubwa mbere bayigiyemo, ikintu kidasanzwe cy’ingirakamaro.”

Yavuze ko mu gushyiraho iyi guverinoma hanabayeho kwita ku gusaranganya hagendewe ku ntara abayobozi baturukamo.

Ibiganiro byashyizeho Guverinoma ya RDC byamaze igihe mu kwirinda ikintu cyose cyabangamira imikorere yayo.

Guverinoma nshya igizwe n’abagera kuri 65 barimo 42 batanzwe n’Impuzamashyaka FCC (Front Commun pour le Congo) iyobowe na Joseph Kabila na 23 bo mu Ihuriro Cap pour le changement (CACH) rya Tshisekedi.

Mu mpinduka zikomeye zakozwe harimo ishyirwaho rya Minisitiri w’Imari wagizwe José Sele Yalaghuli (uyu yahoze ari Umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Matata Ponyo] na Minisitiri w’Ubutabera, Célestin Tunda Y’a Kasende, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru mu Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila.

Mu bandi bahawe imyanya barimo Julien Paluku Kahongya wahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wagizwe Minisitiri w’Inganda; Thomas Luhaka yoherejwe mu bijyanye n’Amashuri Makuru na Kaminuza; Azarias Ruberwa yagizwe Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Imiyoborere (Décentralisation) na Aimé Ngoy Mukena wagizwe Minisitiri w’Ingabo.

Abagize Guverinoma yashyizweho bazarahirira inshingano zabo nshya mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC bitarenze ku wa 7 Nzeri 2019.

Perezida Tshisekedi yashyizeho Guverinoma yiganjemo abayigiyemo bwa mbere nyuma y’amezi arindwi atorewe kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Minisitiri w'Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sylvestre Ilunga Ilunkamba, yatangaje Guverinoma nshya nyuma y'amezi atatu ahawe inshingano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza