Kwamamaza

Tanzania yamaganye ko icumbikiye Machar urwanya ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 10:49' na Cyprien Niyomwungeri


Guverinoma ya Tanzania yahakanye amakuru aherutse gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye ko uwahoze ari Visi Perezida wa Sudani y’Epfo, Dr.Riek Machar yaba ari mu Mujyi wa Dodoma ashaka ubuhungiro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Dr Augustine Mahiga, yatangarije Daily News ko Guverinoma ntacyo izi ku bivugwa.

Yagize ati “Amakuru nk’ariya ntacyo tuyaziho, kubera iki Dr. Machar yajya muri Dodoma kuhashakira ubuhungiro kandi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) ribarizwa i Dar es Salaam?, ikindi ni uko kugirango agere muri Tanzania agomba kurira indege ikamugeza ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Julius Nyerere cyangwa icya Kilimandjaro, ariko ntabwo ibyo kuza kwe bigaragara.”

Ibinyamakuru bitandukanye byari byanditse ko hari abantu bane bavuze ko Machar yageze muri Tanzania mu minsi ine ishize ndetse ko yahahuriye n’uwari Visi Perezida wa Kenya, Raila Odinga.

Muri Mata nibwo Machar yasubiye mu Murwa Mukuru Juba nyuma y’amasezerano y’amahoro ariko mu kwezi gushize yongera guhunga ubwo imirwano yuburaga muri Sudani y’Epfo.

Perezida Salva Kiir yamaze kwirukana Machar ku mwanya wa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo amusimbuza Taban Deng Gai.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Akanama k’Umutekano ka Loni kemeje umwanzuro wo kohereza ingabo 4000 zo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Dr Augustine Mahiga

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved