Guverinoma ya Sudan yasheshwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Gashyantare 2021 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Sudan, Abdalla Hamdok yatangaje ko yasheshe Guverinoma y’iki gihugu, yemeza ku kuri uyu wa Mbere arashyiraho indi nshya.

Mu itangazo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye ku wa 7 Gashyantare byavuze ko Abaminisitiri baraguma mu myanya yabo kugeza hatangajwe ababasimbura.

Riti “Abaminisitiri bazaguma mu myanya yabo bakora akazi muri minisiteri zabo kugeza igihe gushyiraho Guverinoma nshya no gukora ihererekanya bubasha bizarangirira.”

Kuva Uwahoze ari Perezida wa Sudan, Omar al-Bashir yahirikwa ku butegetsi, iki gihugu kiyobowe mu buryo bw’inzibacyuho.

Minisitiri w’Intebe wa Sudan, Abdalla Hamdok yatangaje ko yasheshe Guverinoma y’iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .