Guverinoma ya Algerie yafunze internet mu gihugu hose kubera ibizamini bya leta

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Kamena 2018 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Algerie yafashe icyemezo cyo gufunga internet mu gihugu hose mu gihe kigera ku masaha abiri ubwo kuri uyu wa Gatatu hatangizwaga ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, kugira ngo hirindwe gukopera.

Internet yaba iyo muri telefoni cyangwa ikoresha umugozi yahagaritswe mu gihe cy’amasaha abiri bijyanye n’ibizamini bibiri byakozwe kuri uwo munsi.

Ibikoresho by’ikoranabuhanga byaba telefoni na tablets byakumiriwe kuri site z’ibizamini zisaga 2000 mu gihugu hose, ndetse ku marembo y’ahakorerwa ibizaminini hashyirwa imashini zisaka ibyuma nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Nouria Benghabrit.

Mu kurushaho gukaza umutekano ngo hato hatagira utera imboni ku bibazo byagenewe ibizamini, aho byandikirwa naho hashyizwe camera zicunga umutekano n’ibyuma bibuza itumanaho rya telefoni gukora.

Nk’uko Arab News yabitangaje, ikigo cy’itumanaho, Algerie Telecom cyatangaje ko “internet yahagaritswe hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe na Guverinoma kugira ngo ibizamini by’abasoza amashuri yisumbuye bikorwe mu mucyo.”

Byatangajwe kandi ko izi ngamba zizakomeza kugeza ku wa Mbere w’icyumweru gitaha kugira, ngo hatagira n’umwe ukopera mu banyeshuri basaga ibihumbi 700 bari gukora ibizamini.

Uyu mwanzuro ukomeye wafashwe nyuma y’uko ibizamini byabaye mu 2016 byaranzwe no gukopera bidasanzwe, kugeza ubwo ibibazo byo mu kizamini byagiye bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga mbere y’ikizamini cyangwa igihe ikizamini kigiye gutangira.

Umwaka ushize Leta yasabye ibigo by’itumanaho guhagarika imbuga nkoranyambaga zonyine, ariko ngo ntibyakemuye ikibazo nk’uko byifuzwaga.

Iyi myanzuro mishya yanajyanye n’uko abantu bakererewe mu kizamini batagomba gukora icyahawe bagenzi babo ahubwo bagomba gutegereza ikindi bategurirwa cy’umwihariko.

Mu myaka ishize habaye ugukopera kw'abakora ibizamini bya leta muri Algerie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza