00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée: Imipaka igiye gufungurwa nyuma y’icyumweru ubutegetsi buhiritswe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Nzeri 2021 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’icyumweru gisaga igisirikare gihiritse ubutegetsi muri Guinée Conakry, cyatangaje ko imipaka yari yafunzwe igiye kugenda ifungurwa gahoro gahoro.

Ubwo ubutegetsi bwa Perezida Alpha Conde bwahirikwaga n’agatsiko ka gisirikare kayobowe na Lt Col Mamadou Doumbouya, imipaka ihuza Guinée n’ibindi bihugu ni kimwe mu byahise bifungwa.

Icyakora, hari indi mipaka yari imaze igihe ifunzwe nk’uhuza Guinée na Senegal, Sierra Leone na Guinée Bissau. Iyo ya nyuma yari yafunzwe n’ubutegetsi bwa Conde muri Nzeri 2020 kubera impamvu z’umutekano mbere y’amatora.

Conde kandi yashinjaga ibyo bihugu kwifashishwa n’abashaka guhungabanya ubutegetsi bwe. Byateje umwuka mubi hagati y’igihugu cye n’abaturanyi.

Binyuze kuri televiziyo y’Igihugu, igisirikare cyatangaje ko imipaka igiye gufungurwa gahoro gahoro.

Biteganyijwe ko umupaka na Sierra Leone uzafungurwa kuri uyu wa Gatatu, mu gihe uwa Liberia uzafungurwa kuwa Kane naho uwa Côte d’Ivoire uzafungurwa kuwa Gatanu, Uwa Mali kuwa Gatandatu.

Umupaka wa Guinée Bissau uzafungurwa kuwa Mbere utaha mu gihe uwa Senegal uzafungurwa kuwa Gatanu utaha.

Imipaka yose ihuza Guinée n'ibindi bihugu igiye gufungurwa mu minsi ya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .