00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée: Doumbouya wahiritse ubutegetsi agiye kurahira nka Perezida

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Col Mamady Doumbouya uyoboye agatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Guinée Conakry, kuri uyu wa Gatanu ararahirira kuyobora icyo gihugu nka Perezida w’inzibacyuho.

Ibirori byo kurahira kwe birabera mu ngoro ya Perezida, byitabirwe n’abahawe ubutumire gusa.

Doumbouya wahoze ari umuyobozi mukuru w’ingabo zo mu mutwe udasanzwe, yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Alpha Condé mu ntangiriro z’ukwezi gushize.

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ari bwo azashyiraho Guverinoma nshya isimbura iyasheshwe.

Col Doumbouya w’imyaka 41 agiye kuba Perezida wa kabiri muto muri Afurika nyuma ya Col Assimi Goïta w’imyaka 38 na we wahiritse ubutegetsi uyu mwaka muri Mali.

Doumbouya n’ingabo ze bavuze ko bahiritse ubutegetsi kugira ngo bahashye ruswa, gucunga nabi umutungo w’igihugu n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryabaye karande muri Guinée.

Doumbouya namara kurahira araba abaye Perezida wa kabiri ukiri muto muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .