Ni umwe mu bakuru b’ibihugu ba mbere ku Mugabane wa Afurika bahawe urukingo rwa Coronavirus.
Alpha Condé yahawe urwo rukingo agamije gushishikariza abaturage be kuzarwemera mu rwego rwo guhashya Coronavirus.
Tariki 30 Ukuboza umwaka ushize nibwo muri icyo gihugu hatangijwe igerageza ku rukingo rwo mu Burusiya. Mu ba mbere bafashe urwo rukingo muri Guinée Conakry harimo Minisitiri w’Ingabo, Mohamed Diané.
Uretse urukingo rwo mu Burusiya, Guinée Conakry iherutse kubona amakuru ko ishobora kubona kare zimwe mu nkingo zatanzwe muri gahunda y’Umuryango Mpuzamahanga witwa ku Buzima ya Covax, yo kugeza urukingo rwa COVID-19 kuri bose.
Kugeza ubu Guinée Conakry ifite abantu basaga ibihumbi 14 banduye Coronavirus mu gihe abasaga 80 aribo bapfuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!