00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée: Col Mamady Doumbouya yitaje ahazaza ha Alpha Condé yahiritse

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Col Mamady Doumbouya umaze amezi abiri ahiritse ubutegetsi muri Guinée Conakry yatangaje ko atari we ushinzwe kubazwa ubuzima bwa Alpha Condé yahiritse kuko bireba inzego z’ubutabera.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France 24 ndetse na RFI, aho yagarutse ku ihirikwa ry’ubutegetsi we na bagenzi be bo mu mutwe udasanzwe wa gisirikare bakoze ku wa 5 Nzeri uyu mwaka.

Col Doumbouya yavuze ko bahiritse Alpha Condé kuko atari agishoboye kuyobora igihugu kuko yasaga n’uwiyitiranyije n’igihugu, akabikoresha mu gusesagura umutungo wacyo.

Ati “Hari hashize igihe inzego za Leta zikora nabi, akenshi bifite aho bihuriye n’ibibazo bya politiki byabaga biri mu gihugu cyacu kandi Abanya-Guinée ni nk’abavandimwe, ubusanzwe ntabwo barebana nk’abahanganye muri politiki. Ibibazo by’ubukungu bw’igihugu cyacu ni byo byadusunikiye gukora ibi bintu.”

Col Doumbouya yatorejwe anakorera igisirikare cy’u Bufaransa mu bihugu birimo Afghanistan. Yaje muri Guinée ku busabe bwa Alpha Condé wahise anamuha inshingano zo kuyobora umutwe mushya udasanzwe w’igisirikare cy’icyo gihugu.

Abajijwe niba atarahemutse guhirika uwamuzanye mu gihugu, Col Doumbouya yavuze ko ataje aje gukorera umuntu.

Ati “Ntekereza ko ntaje nje gukorera umuntu ku giti cye, naje nje gukorera igihugu nk’umusirikare.”

Yavuze kandi ahazaza ha Alpha Condé uri mu maboko y’igisirikare atari we wahabazwa, kuko iby’imfungwa bireba Minisitiri w’Ubutabera.

Ati “Ntabwo ndi umucamanza, ndi Perezida w’inzibacyuho. Dufite Minisitiri w’Ubutabera ni we uzareba ibijyanye n’ubutabera byose. Ibyatugegeje kuri biriya bibazo byose, ni ugufata ibya Leta bikitwa iby’umuntu ku giti cye, ntabwo nzakora akazi k’ubucamanza, ndi Perezida w’inzibacyuho ntabwo ndi Minisitiri w’Ubutabera.”

Col Doumbouya yavuze ko abamushinja gusubiza igihugu inyuma bakwiriye kureba ku bibazo byari bikirimo mbere y’uko abasirikare yari ayoboye, bashyira ubuzima bwabo mu kaga ngo bagitabare.

Yijeje ko Komite y’Inzibacyuho yashyizweho na Guverinoma bizakorera hamwe n’izindi nzego zigize ubuzima bw’igihugu ku buryo ubutegetsi busubizwa mu maboko y’abasivile.

Col Doumbouya yavuze ko bashaka gusigaho uburyo n’amategeko bitazemerera uwo ari wese uzayobora icyo gihugu kwigira uko ashatse.

Ati “Turashaka kubanza gushyiraho uburyo buzatuma ntawe ugerageza kwiyitiranya n’igihugu […] Turashaka gushyiraho Itegeko Nshinga ritazaba guterura iryakorewe ahandi ngo turizane aha. Ni itegeko Nshinga rizaba rireba ibibazo dufite aha, ribishakire ibisubizo.”

Col Mamady Doumbouya yavuze ko icyo bifuza ari ugushyiraho uburyo buzajya bukumira umuyobozi wese uzashaka kwisanisha n'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .