Grace Mugabe yasabiwe kwamburwa ubudahangarwa akaryozwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2018 saa 06:02
Yasuwe :
0 2

Ihuriro riharanira uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’Epfo, AfriForum, rwasabye Urukiko Rukuru, gutesha agaciro ubudahangarwa Guverinoma y’iki gihugu yahaye Grace Mugabe, bigatuma asubira muri Zimbabwe atabajijwe n’inzego z’ubutabera ku cyaha ashinjwa cyo gukubita no gukomeretsa.

Muri Kanama umwaka ushize Grace Mugabe, umugore w’uwahoze ayobora Zimbabwe, Robert Mugabe, yishyikirije Polisi yo muri Afurika y’Epfo nyuma yo gushinjwa gukubita umukobwa witwa Gabriella Engels, yasanganye n’abahungu be muri Hotel yo mu Mujyi wa Johanesburg.

Mu gihe byari byitezwe ko agiye kugezwa mu rukiko, Guverinoma ya Afurika y’Epfo, yahise itangaza ko afite ubudahangarwa n’icyubahiro bityo adakwiye kwisobanura ku cyaha ashinjwa.

Nyuma y’amezi atandatu umugabo we yeguye ku butegetsi, ihuriro AfriForum, rihagarariye, Gabriela Engels w’imyaka 21, ryasabye ko hakurwaho ubudahangarwa bwahawe Grace Mugabe, bityo agakurikiranwa n’urukiko ku cyaha akekwaho.

BBC yanditse ko ubusabe bw’uyu muryango buzumvwa mu minsi ibiri iri imbere, bwakemerwa bigatuma ubucamanza bwo muri Afurika y’Epfo busubukura ibijyanye no kurega Grace Mugabe, udahwema guhakana ibyo aregwa avuga ko yitabaraga.

Gabriella Angels avuga ko yakubitishijwe umugozi wifashishwa mu kwinjiza umuriro mu byuma by’ikoranabuhanga (Televiziyo, radio, mudasobwa…), agakomereka umutwe ndetse agasigarana inguma ku mubiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza