Grace Mugabe yareze umucuruzi wamuriganyije impeta ya diyama ya miliyoni 1.35 US$1

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Ukwakira 2017 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Umugore wa Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yagejeje mu nkiko umucuruzi ukomoka muri Liban, Jamal Joseph Ahmed, amushinja kunanirwa kumukorera impeta ya diyama ifite agaciro k’amadolari yAmerika 1,350, 000 yari yamuciye.

Nk’uko ikinyamakuru cya leta, Herald, cyabitangaje, muri Mata 2015 nibwo Grace Mugabe yegereye Ahmed wakoraga ubucuruzi bwo gukata diyama no kuzitunganya, amusaba kumukorera impeta nini ya diyama, yagombaga kuba impano y’imyaka 20 amaze ashyingiranwe na Mugabe.

Ni amafaranga ngo yamwishyuye binyuze muri banki yo muri Zimbabwe ariko Ahmed ananirwa kumugezaho impeta ye kugeza ubwo hitabajwe inkiko.

Igihe cyose ngo yagerageje kumwishyuza ntacyo byatangaga, ageze aho amuha 120,000 $, amusigaramo 1 230 000 $.

Mu kirego yashyikirije Urukiko Rukuru kuri uyu wa Kabiri, Grace Mugabe asaba gusubizwa amafaranga ye hiyongereyeho n’inyungu, yabarwa uhereye kuwa 1 Mata 2015 kugeza ku munsi azamuheraho amafaranga ye yuzuye.

Me Wilson Tatenda Manase wo mu kigo cy’abanyamategeko, Manase and Manase Legal Practitioners, niwe ugomba kuzamuburanira muri icyo kirego.

Mugabe yasabye ko urukiko rutegeka ifatirwa ry’imigabane Ahmed afite mu bigo bitatu birimo Thatchfree Investments, Zulaf Investments na Super Earth Properties ndetse n’imitungo ye itimukanwa igafatirwa.

Ahmed asanzwe afite ibyangombwa byo gutura muri Zimbabwe, akaba akora ubucuruzi bwo gutunganya no gucuruza diyama.

Mu nyandiko yashyikirije urukiko, Grace Mugabe yavuze ko yari yasabye ko iyo mpeta yayigezwaho muri Mata 2015 ariko uwo mucuruzi amaze kwakira amafaranga ngo nta wongeye kumuca iryera.

Ahmed yakomeje kotswa igitutu, aza koherereza Grace Mugabe impeta iciriritse ya diyama ifite agaciro ka 30,000 $ ariko yanga kuyifata.

Inyandiko yashyikirijwe urukiko ikomeza igira ziti “Nubwo yakomezaga kwibutswa, uregwa yarabisuzuguye ananirwa kwishyura amafaranga yose. Nta bundi buryo bwari busigaye uretse kwitabaza uru rukiko mu bushobozi bwarwo.”

Ahmed yashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi ku byaha by’ubucuruzi, ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi. Gusa uyu mugabo ntaragira icyo atangaza kuri iyi miliyoni $1.23 yishyuzwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza