00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Goma: Inzu zegereye u Rwanda zafashwe n’inkongi (Amafoto)

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Inzu enye zegereye umupaka w’u Rwanda na RDC ziri ahitwa mu Birere i Goma, zafashwe n’inkongi y’umuriro ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu.

Iyo nkongi yabaye saa saba z’amanywa, bikekwa ko yatewe na gaz batekesha yatwitse izo nzu zubakishije imbaho.

Umwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka wari hafi aho yagize ati “Byatewe n’amashyiga ya gaz noneho kubera ko inzu zose zubakishije imbaho umuriro wahise wihuta.”

Muri aka gace ka Birere haherukaga inkongi y’umuriro mu Ukuboza umwaka ushize. Icyo gihe yahitanye abantu bane bo mu muryango umwe bahiriye mu nzu.

Imodoka ya Polisi y'u Rwanda yahageze ariko ntiyabasha kwambuka umupaka
Abaturage basohoraga ibikoresho byose bashoboye
Abagore bakora ubucuruzi bucirirtse batabaye abaturanyi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .