00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ghana igiye gutangiza ikoreshwa rya ‘cryptocurrency’ yayo yihariye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kanama 2021 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru ya Ghana yatangaje ko igiye gutangiza igerageza ku ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka ‘Cryptocurrency’.

Cryptocurrency ni ifaranga ry’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugura ibintu cyangwa serivisi kuri internet ariko rikaba ritahindurwa mu mafaranga afatika.

Biteganyijwe Ghana izatangira iri gerageza muri Nzeri 2021, ariko iri faranga ry’ikoranabuhanga rigakora ryunganirana n’amafaranga asanzwe akoreshwa muri Ghana azwi nka Cedi.

Guverineri wa mbere wa Banki ya Ghana, Maxwell Opoku-Afari yavuze ko bahisemo gutangiza ikoreshwa ry’iri faranga ry’ikoranabuhanga kuko icyorezo cya COVID-19 cyahinduye ibijyanye n’ubukungu bijya mu buryo bw’ikoranabuhanga cyane.

Yavuze ko biteze ko iri faranga rizafasha Ghana mu guteza imbere ibijyanye na serivisi z’ubukungu zishingiye ku ikoranabuhanga.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza ubu hataremezwa itariki iri faranga rizatangira gukoresherezwaho.

Kugeza ubu ibihugu byo muri Afurika birimo Maroc, Misiri, Kenya na Afurika y’Epfo byatangiye gukora inyigo zo kureba uburyo byatangira gukoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga.

Muri Kamena 2021 Banki Nkuru y’u Rwanda na yo yatangaje ko iri gukora ubushakashatsi n’inyigo bigamije kureba uko mu Rwanda hatangira gukoreshwa ifaranga ry’ikoranabuhanga.

Byagaragaye ko ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rishobora gukemura bimwe mu bibazo ifaranga rifatika rifite birimo ibijyanye n’ivunjisha igihe ugiye kugura ibintu hanze, igiciro kigenda mu ikorwa ry’amafaranga ndetse no kuyacungira umutekano n’ibindi.

Ghana igiye gutangiza ikoreshwa rya cryptocurrency izunganira Cedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .