00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Wamala yavuze ku gitero yarokotse, anashima umurinzi we wanenzwe na Museveni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2021 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Edward Katumba Wamala, uherutse kurusimbuka nyuma y’uko imodoka ye irashweho amasasu yahitanye umukobwa we n’umushoferi, yavuze ko atariyumvisha impamvu yibasiwe n’abagizi ba nabi, anashimira abagize uruhare mu gutabara ubuzima bwe.

Mu gitondo cyo ku wa 1 kamena 2021 ni bwo Gen Wamala wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yarashweho amasasu n’abantu bataramenyekana ubwo yavaga mu rugo rwe ruherereye mu Gace ka Bukoto.

Uyu mugabo yarashwe ubwo yari mu nzira ajya gushyingura nyirabukwe wari umaze iminsi yitabye Imana. ku bw’amahirwe we yararokotse ariko aya masasu ahitana umukobwa we.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gen Wamala, yashimiye abantu bose bamubaye hafi, anasobanura byimbitse uko iki gitero cyagenze.

Yagize ati "Nararokotse. Ndashimira Imana. Ubwo nari ndi mu modoka n’umukobwa wanjye, umurinzi n’umushoferi twerekeza mu muhango wo gushyingura mabukwe, bamwe mu bagizi ba nabi bagerageje kunyica. Nararokotse ariko umukobwa wanjye Brenda Nantongo Katumba n’umushoferi wanjye, Kayondo Haruna bapfiriye aho iki cyaha cyabereye."

"Nta mpamvu nzi y’iki gitero. Nta mpamvu yari ihari yo kwica aba bantu b’inzirakarengane. Baruhukire mu mahoro."

Uyu mugabo ukiri kwitabwaho n’abaganga yakomeje avuga ko ibikomere afite bidakomeye, yemeza ko rimwe mu masasu yari yarashwe abaganga bamaze kurimukuramo.

Ati "Ibikomere byanjye ntibikomeye cyane. Mu mugoroba washize narabazwe ndetse rimwe mu masasu nari narashwe rikurwamo, bitewe n’uburyo irindi sasu ryangije imitsi yanjye, ntabwo ryakuwemo, abaganga ni bo bazangira inama y’icyo twakora."

Gen Wamala yashimiye abamubaye hafi bose barimo n’umumotari wamugejeje kwa muganga n’umurinzi we.

Ati "Nashakaga gushimira by’umwihariko umumotari wansabye kujya kuri moto kugira ngo mpabwe ubutabazi bw’ibanze. Ndashaka kandi gushimira abakozi bose ba Malcolm Healthcare kubera ibyo bakoze ngo mpagarike kuva. Ubu butabazi bw’ibanze bwaramfashije cyane."

"Munyemerere nshimire, umurinzi wanjye Sgt. Khalid Koboyoit wankuye aho ubu bwicanyi bwaberaga no mu buryo na we yarashe byihuse kuri aba bagizi ba nabi. Ibintu byashoboraga kuba bibi kurushaho."

Nubwo Gen Wamala yashimye uyu murinzi wakoze ibishoboka byose ngo arokore ubuzima bwe, mu ijambo Perezida Museveni yavuze nyuma y’iraswa ry’uyu mugabo yanenze uyu murinzi ngo kuko yari akwiye kurasa aba bagizi ba nabi aho kurasa mu kirere.

Gen Wamala yavuze ku gitero yarokotse, anashima umurinzi we wanenzwe na Museveni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .