00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo ya Gen Elly Tumwine kuri Museveni yakojeje agati mu ntozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kamena 2021 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Gen Elly Tumwine uherutse guhabwa inshingano zo kuba Umujyanama wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kagatu Museveni, yahawe urwamenyo ndetse arakaza benshi nyuma yo kuvuga ko mu byo azakora harimo kugira uyu mugabo inama yo kuva ku butegetsi.

Ibi Tumwine yabigarutseho ku wa 23 Kamena 2021 ubwo yahererekanyaga ubutegetsi na Maj Gen Jim K. Muhwezi wamusimbuye ku mwanya wa Minisiteri w’Umutekano.

Nyuma y’uyu muhango w’ihererekanyabubasha, Gen Elly Tumwine, abinyujije kuri Twitter yavuze ko mu byo azakora harimo kugira Museveni inama yo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Yagize ati “Nishimiye kuba mpererekanyije ububasha n’inshuti yanjye akaba na mugenzi wanjye tumaranye igihe. Ndagusezeranya ubufasha bwanjye mu gusohoza inshingano ufite muri Minisiteri.”

“Mu gihe ntangiye inshingano zanjye nshya z’ubujyanama, nzagira inama Kaguta Museveni yo gutegura uko habaho ihererekanya ry’ubutegetsi rikozwe mu mahoro nyuma y’igihe kinini igihugu gifite umutekano.”

Yakojeje agati mu ntozi

Nyuma y’ubu butumwa bwa Gen Elly Tumwine abamukurikira kuri Twitter barimo na Dr Kizza Besigye bamubwiye ko yibutse ibitereko yasheshe ko ndetse ibyo ari kuvuga bishobora kumwirukanisha.

Yagize ati “Wakerewe imyaka 30, nubwo bimeze gutyo ariko, ibi bishobora kuba iherezo ry’inshingano zawe nshya.”

Aya magambo ya Dr Kizza Besigye yakurikiwe n’ay’umunyamakuru Joseph Kabuleta uri no mu bigeze guhatanira na Perezida Museveni kuyobora Uganda.

Kabuleta yavuze ko aya magambo ya Gen Tumwine ari amareshya mugeni ngo kuko amaze igihe kinini azi ibibi ubutegetsi bwa Museveni bukora kandi nawe akaba abigiramo uruhare.

Ati "Inama za Gen Elly Tumwine z’uko Museveni akwiye guhererekanya ubutegetsi mu mahoro zije nyuma y’igihe gito habaye andi matora yagaragayemo uburiganya aho Tumwine yashyigikiye mu buryo bukomeye ibikorwa byo kwica abaturage b’inzirakarengane, ntabwo ari ari ukutemeranya ahubwo ni amayeri y’ubutegetsi bw’igitugu."

"Buri wese arabazi ko impinduka ziri kuba mu gisirikare ari ukubera umugabo umwe, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, aho umwanya mushya yahawe w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ari inzira imuganisha ku kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo. Ku bw’ibyo Tumwine ari kuvuga ibyo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro bitari ku muyobozi watowe ahubwo ari ku waburazwe. Mutagwa mu mutego."

Perezida Museveni amaze iminsi akora impinduka muri Guverinoma n’igisirikare, aho yashyizeho aba minisitiri bashya biganjemo abagore ndetse ahindura n’abayobozi bakuru b’ingabo barimo n’Umugaba Mukuru.

Gen Elly Tumwine yakojeje agati mu ntozi nyuma yo kuvuga ko azagira Museveni inama yo kurekura ubutegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .