Gbagbo yongeye kugirwa umwere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Mata 2021 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashimangiye umwanzuro wo mu 2019 ugira umwere Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire.

Gbagbo niwe mukuru w’igihugu wa mbere witabye ICC mu mateka y’uru rukiko.

Umwanzuro wafashwe nyuma yo kugaragaza ko hari amakosa yakozwe mu iburanisha rye ku byaha by’intambara, batabashije kugaragaza neza uruhare rwe mu byaha yashinjwaga cyo kimwe n’abo bareganwaga hamwe barimo uwahoze ari Minisitiri Ble Goude.

Uyu mugabo yari yarahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu ashinjwa ko yabigizemo uruhare mu mvururu zakurikiye amatora yo mu 2010-2011 mu gihugu cye.

Uruhare rwe rwakunze kubwira urukiko ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha bidahagije ku buryo byatuma uyu mugabo afungwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .