00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaston Sindimwo wahoze ari Visi Perezida w’u Burundi yirukanywe mu ishyaka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Gaston Sindimwo wahoze ari Visi Perezida w’u Burundi guhera mu 2015 kugeza mu 2020 yirukanywe mu ishyaka UPRONA ashinjwa amakosa arimo kwigumura no kutumvira amabwiriza y’ishyaka.

Sindimwo ni umwe mu bakandida bahanganye na Evariste Ndayishimiye w’ishyaka CNDD FDD mu matora ya Perezida yabaye umwaka ushize.

BBC yatangaje ko Sindimwo yirukanywe hamwe n’abandi bantu babiri bari bakomeye mu ishyaka barimo Anicet Niyongabo wahoze yungirije Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena na Isidore Mbayahaga wahoze ayoboye UPRONA.

Ubuyobozi bwa UPRONA bwatangaje ko abo bagabo birukanywe bazira guteza imvururu no kutumvira inama z’ishyaka babarizwamo.

Abirukanywe babihakanye, bavuga ko ubuyobozi bwabirukanye nta bubasha bubifitiye kuko manda yabwo yarangiye.

Ubusanzwe ubuyobozi bwa UPRONA butorerwa imyaka itatu yongerwaho umwe. Abirukanywe bavuga ko ababirukanye manda yabo yarangiye muri Kanama umwaka ushize, bityo ko nta bubasha babafiteho nk’abayobozi b’ishyaka.

Gaston Sindimwo ni umwe mu birukanywe mu ishyaka UPRONA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .