Gambie: Yahya Jammeh arashinjwa kwica umunyamakuru Deyda Hydara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida wa Gambie, Yahya Jammeh, arashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Deyda Hydara, wari uzwiho kunenga ubutegetsi wishwe kuwa 16 Ukuboza 2004.

Uyu yakoreraga AFP n’umuryango w’abanyamakuru batagira imipaka akaba yari mu batangije ikinyamakuru The Point. Yahya Jammeh yakunze guhakana uruhare rwe mu rupfu rwa Deyda Hydara nubwo Malick Jatta wagize uruhare muri uru rupfu abivuga ukundi.

Mu ijoro ryo kuwa 16 Ukubozo 2004, Deyda yarasiwe mu modoka abandi bari kumwe babiri barakomereka, abagize uruhare muri urwo rupfu bakomereza i Kanilai ku rugo rwa Yahya Jammeh.

Umunsi wakurikiyeho nk’uko bitangazwa na Malick Jatta, amafaranga menshi yari ategereje abo bicanyi. Avuga ko uwitwa Tumbul Tambadou yahuye nabo afite agapfunyika kuzuye amadolari, ababwira ko ari igihembo bahawe na Yahya Jammeh.

Malick Jatta avuga ko Tumbul Tambadou yavuganaga kuri telefoni na Yahya Jammeh kuri uwo munsi w’ubwicanyi.

Yahya Jammeh uri mu buhungiro arashinjwa kwica umunyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza