00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gambia yigije inyuma igihe cyo gusohora raporo ku mabi yakozwe na Yahya Jammeh

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Komisiyo ishinzwe ukuri n’ubwiyunge muri Gambia yigije inyuma igihe cyo gusohora raporo ku byaha byakozwe ku butegetsi bwa Yahya Jammeh.

Kuri uyu wa Kane nibwo iyo Komisiyo yagombaga gushyikiriza raporo Perezida Adama Barrow. Iyo Komisiyo yabihinduye ivuga ko raporo izasohoka nyuma.

Jammeh yayoboye Gambia imyaka 22. Yahunze igihugu mu 2017 nyuma yo gutsindwa na Adama Barrow.

Mu kwezi gushize, ishyaka rya Adama Barrow ryavuze ko riri kuganira n’ishyaka rya Jammeh ngo barebe uko yagaruka mu gihugu.

Ni mu gihe hari gutegurwa amatora ya Perezida azaba mu mpera z’uyu mwaka.

Hari impungenge ko Jammeh ibyaha byakozwe n’ubutegetsi bwe bitazashyirwa hanze mu gihe Barrow ashaka gukomeza kuyobora ashyigikiwe n’abatavuga rumwe na we.

Jammeh amaze iminsi ari mu mishyikirano n'ishyaka rya Adama Barrow ngo agaruke mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .