Gambia: Akangononwa ku irekurwa ry’abashinja Yahya Jammeh kubategeka kwica inzirakarengane

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 Kanama 2019 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Imiryango ifite abantu bishwe ku ngoma ya Yahya Jammeh wahoze ari Perezida wa Gambia, yatangaje ko ibabajwe cyane n’umugambi Guverinoma ifite wo gufungura abasirikare batatu bitangiye ubuhamya bw’uko uwo mugabo ariwe wabashoye mu bwicanyi.

Minisitiri w’Ubutabera, Abubacarr Tambadou, yabwiye BBC ko abo basirikare bagiye gufungurwa mu gihe gito, ashimangira ko ari igikorwa kizatuma abantu bagira ubushake bwo gutanga ubuhamya.

Abo ni Malick Jatta, Omar Jallow na Amadou Badjie bari abasirikare bakomeye bo mu mutwe witwa ‘Junglers’.

Guverinoma ya Gambia yatangaje ko abo basirikare igiye kubarekura mu gihe cya vuba nyuma y’uko batanze ubuhamya bakemerera ibyaha bashinjwa.

Badjie yabwiye Komisiyo yashyiriweho gukora iperereza kuri manda ya Yahya Jammeh (1994-2017) yitwa Truth, Reconciliation and Reparations Commission (TRRC) ko “Itsinda ryacu ryakoreraga Yahya Jammeh mu kwikiza abo adashaka. Twemeye kumukorera nk’impumyi.’’

Mu bantu bishe harimo abacuruzi babiri bafite ubwenegihugu bwa Amerika na Gambia n’umunyamakuru Deyda Hydara.

Ya Mamie Ceesay, umubyeyi w’umucuruzi Alhaji Ceesay wishwe yabwiye umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu ko kurekura abo bagabo bidakwiye.

Yagize ati “Numva ari uguteshwa agaciro nk’umubyeyi mu gihe guverinoma yitegura kurekura abantu biyemereye kwica umuhungu wanjye.”

Umuhungu wa Hydara yavuze ko ari inkuru y’incamugongo ku bantu bamaze imyaka 15 bashaka ubutabera bw’abantu babo bishwe bagiye kubona ababigizemo uruhare barekurwa.

Ati “Uburyo babiteguyemo, uko babisobanura ni nk’aho bakoraga akazi bashinzwe. Ni abantu bize, bakoze ubushakashatsi neza bw’aho ari n’uko bamukubita [Papa we].. Ni ibintu bateguye neza.”

Uyu mugabo yabwiye Reuters ko icyifuzo cye ari uko Guverinoma itazabarekurira aho bazajya bahurira mu nzira cyangwa mu muryango w’Abanya-Gambia.

Aba basirikare batawe muri yombi 2017 nyuma y’uko Yahya Jammeh wari umaze imyaka 22 ayobora Gambia asimbuwe ku butegetsi na Perezida Adama Barrow, wahise ushyiraho komisiyo ishinzwe kuburanisha abagize uruhare mu bwicanyi, itotezwa n’ibindi bikorwa bibangamira ikiremwamuntu ku ngoma yamubanjirije.

Perezida Barrow yashyizeho TRRC mu gukora ubugenzuzi bwimbitse ku burenganzira bwa muntu bwahonyowe bijyanye n’ubwicanyi bw’indengakamere, iyicarubozo n’itabwa muri yombi ry’abantu batandukanye hadakurikijwe amategeko. Yahya Jammeh yanze gukorana n’iyo komisiyo.

Icyemezo cyo kurekura abashinja Yahya Jammeh wahoze ayobora Gambia kubinjiza mu bikorwa by'ubwicanyi cyarakaje imiryango ya ba nyakwigendera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza