Gabon yashyize umukono ku masezerano atatu akomeye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Repubulika ya Gabon yashyize umukono ku masezerano atatu y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) arimo ajyanye n’imibanire mpuzamahanga azwi nka Niamey Convention, ayo kurengera uburenganzira bw’abageze mu zabukuru n’ayo kurengera ubw’abafite ubumuga muri Afurika.

Yashyiriweho umukono i Niamey muri Niger kuri uyu wa 5 Nyakanga 2019 mu nama ya 35 ya komite nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateranye ku wa 4-5 uku kwezi.

Aya masezerano Guverinoma ya Gabon yayashyizeho umukono imbere y’umujyanama mu by’amategeko wa AU, ushize gukurikirana isinywa ry’amazerano no kwakira impapuro ziyemeza, Amb. Dr. Namira Negm.

Amasezerano ku mibanire mpuzamahanga yemejwe muri Mutarama 2014. Gabon yabaye igihugu cya 17 kiyashyizeho umukono ariko ibihugu bitanu bigize AU nibyo bimaze gutanga impapuro ziyemeza burundu, akazatangira kubahirizwa ari uko ibihugu 15 byazitanze.

Amasezerano yo kurengera uburenganzira bw’abageze mu za bukuru, AU yatangaje ko yemejwe muri Mutarama 2016. Ibihugu 12 nibyo bimaze kuyashyiraho umukono ariko kimwe nicyo cyatanze impapuro ziyemeza, akazatangira gushyirwa mu bikorwa ari uko 15 bizitanze.

Amasezerano ku kurengera uburenganzira bw’abafite ubumuga muri Afurika yemejwe muri Mutarama 2018, Gabon ikaba yabaye igihugu cya kane kiyashyizeho umukono.

Gabon yashyize umukono ku masezerano atatu akomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza