Gabon: Perezida Ali Bongo ashobora kwemera ko ibarura ry’amajwi risubirwamo

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 8 Nzeri 2016 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Gabon, Ali Bongo, yavuze ko yiteguye kwemera umwanzuro w’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga mu gihe rwategeka ko amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 27 Kanama 2016 yongera kubarurwa.

Indorerezi mpuzamahanga zakurikiranye aya matora zavuze ko yabayemo ibintu byinshi bitagenze neza, byatumye ibihugu by’ibihangange ku isi birimo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi basaba ko amajwi yasubirwamo.

Gusa ubwo Bongo yasubizaga ibibazo yabajijwe na Radiyo yo mu Bufaransa, yavuze ko amategeko y’igihugu cye atemera ko amajwi yongera kubarurwa.

Gusa ariko ngo ashobora kubyemera mu gihe urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwaba rufashe icyo cyemezo.

Bitegekanyijwe ko urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Gabon ruterana kuri uyu wa Kane kugira ngo hasuzumwe ibirego rwashyikirijwe na Jean Ping wari uhagarariye abatavuga rumwe na Leta muri aya matora ndetse akaba ari nawe waguye mu ntege Perezida Bongo mu kugira amajwi menshi.

Bongo yavuze ko akazi ubu afite gakomeye, ari ukugarura amahoro n’ umutekano mu gihugu cye, no kureka urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rugakora akazi karwo.

Bongo ni we watangajwe ko yatsinze amatora, ariko abatavuga rumwe na we babyamaganiye kure ndetse batangira gukora imyigaragambyo ikomeye imaze kugwamo abantu bagera kuri barindwi.

Perezida Bongo yabonye amajwi 49.8%, mu gihe Jean Ping wamukurikiye yagize amajwi 48.2%.

Jean Ping yatsinze mu ntara esheshatu mu icyenda zigize iki gihugu, akaba ari na byo ashingiraho asaba ko hasubirwamo ibarurwa ry’amajwi.

BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko mu ntara ya Haut-Ogooue, aho Bongo avuka, bitabiriye amatora ku kigero cya 99.93% nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, muri bo 95% batoye Perezida Bongo.

Perezida Ali Bongo yavuze ko yituguye kwemera ko amajwi asubirwamo mu gihe urukiko ruri bube rwabyemeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza