00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cameroun: Minisitiri w’Intebe yasuye agace gashaka kwiyomora asanganizwa amasasu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Cameroun Joseph Dion Ngute, kuri uyu wa Gatatu yasuye Umujyi wa Bamenda uri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba mu gace gakoresha Icyongereza, yakirizwa amasasu.

Icyo gice gikoresha Icyongereza kimaze imyaka itanu gisaba kwiyomora kuri Cameroun ndetse hadutse inyeshyamba zitwaje intwaro zishaka ko bikorwa ku ngufu.

Minisitiri w’Intebe Ngute yari yagiye muri ako agce kureba uko byifashe no kuyobora ibiganiro bigamije kumvikanisha uruhande rushaka kwiyomora na Leta.

RFI yatangaje ko ubwo Ngute yari ageze muri uwo mujyi mu ruzinduko rw’iminsi ine, havuze amasasu menshi bikaba ngombwa ko abashinzwe kumurinda bamuhingisha.

Hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Ngute ahungishwa n’abashinzwe umutekano, bamubwira ngo ‘ntugire impungenge amasasu ari kuvugira kure’.

Na mbere y’uruzinduko rwe, inyeshyamba zo muri ako gace zari zatangaje ko zizakora ibishoboka byose zikaburizamo urwo ruzinduko, bafata nko kwiyerurutsa kwa Leta.

Hashize imyaka itanu igice gikoresha Icyongereza muri Cameroun gisaba kwiyomora kikaba igihugu cyigenga, hagasigara igice gikoresha Igifaransa. Icyo gice gikoresha Icyongereza gishinja Leta ivangura no kutitabwaho, imbaraga nyinshi zigashyirwa ahakoresha Igifaransa.

Minisitiri w’Intebe wa Cameroun Joseph Dion Ngute yahungishijwe kubera amasasu ubwo yari ari mu ruzinduko mu mujyi wa Bamenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .