Gabon: Jean Ping yateye utwatsi icyemezo cy’urukiko

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Nzeri 2016 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwemeje ko Ali Bongo ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, Jean Ping utavuga rumwe n’ubutegetsi yigometse kuri icyo cyemezo, atsimbarara ku avuga ko ari we watsinze.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri, ni bwo Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwatangaje umwanzuro warwo ku buriganya bwavuzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu, aho rwatangaje ko Ali Bongo ari we wari wibwe amajwi n’ubwo ari we wari watsinze.

Urukiko rwemeje ko Jean Ping utavuga rumwe n’ubutegetsi yabonye amajwi 47.24 n’aho Ali Bongo abona 50.66, ruhita runategeka ko ari we wegukanye bidasubirwaho umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wari wohereje intumwa nk’Umugenzuzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Gabon wasohoye itangazo rivuga ko yahawe uburenganzira mbarwa bwo gukurikirana igikorwa cyo gusubiramo ibarura ry’amajwi, ukanemeza ko Abanya-Gabon bafite uburenganzira bwo kubaza ku migendekere y’amatora yabo.

Ali Bongo watangajwe nk’Umukuru w’Igihugu, mu ijambo yageneye abaturage kuri televiziyo y’Igihugu, yifuza ko abamushyigikiye n’abo batavuga rumwe bakorera hamwe ku nyungu z’igihugu, ati “Ndateganya gutumira abagize amashyaka yose ngo baze dushyire hamwe.”

Yakomeje avuga ko ubutegetsi bwe butazaheza abo batavuga rumwe, ariko atera utwatsi ibyo gushaka umuhuza mpuzamahanga mu biganiro, ati “Ntidukeneye umuhuza wo ku rwego mpuzamahanga, mu banya-Gabon tuzi uburyo tuganira hagati yacu.”

Ikirego cya Jena Ping cyatewe utwatsi cyakurikiye imyigaragambyo y’abamushyigikiye bamaganaga ibyavuye mu matora, aho bavugaga ko ari we watsinze ariko Ali Bongo akaba yaribiwe amajwi cyane cyane mu Mujyi akomokamo.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko imvururu zavutse muri iyo myigaragambyo zahitanye abagera kuri 50, hanatwikwa ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza