Gabon: Jean Ping watsinzwe amatora yatangaje ko ari we Perezida

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Nzeri 2016 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Jean Ping utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Gabon yatangaje ko ari we Mukuru w’Igihugu, mu gihe Perezida Ali Bongo we ari mu myiteguro yo kongera kurahirira uwo mwanya yatorewe mu mpera z’icyumweru gishize n’ubwo kugeza n’ubu bitavugwaho rumwe.

Jean Ping wigeze kuba Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, avuga ko amatora yabaye kuwa 27 Kanama 2016, yakozwemo uburiganya mu ibarura ry’amajwi, aho yemeza ko ari we watsinze akanasaba ko iryo barura ryasubirwamo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bitangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeli, ari bwo Jean Ping yatangaje ko ari we Mukuru w’Igihugu, ubwo yari ahawe agahenge ngo yidegembye nyuma y’igihe yari amaze afungiranye mu biro bye, inzego z’umutekano zarabigose.

Jean Ping yagize ati “Ndi Perezida. Isi yose imenye ko Perezida wa Repubulika ari njye Jean Ping. Igihugu cyacu kirimo kwerekeza mu manga, ariko amahoro azagaruka ari uko ukuri kw’ibyavuye mu masanduku y’itora kugiye ahagaragara kandi bikubahirizwa.”

Imvururu nyuma y’amatora zimaze guhitana batanu abandi hafi 1000 barafunzwe

Imvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Gabon kuva mu cyumweru gishize zimaze kugwamo abantu batanu, abandi bagera ku 1000 bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe Leta itangaza ko uduce twose twarangwagamo imvururu twamaze gutekana.

Gabon: Jean Ping watsinzwe amatora yatangaje ko ari we Perezida

Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 1 Nzeli rishyira kuwa Gatanu, abantu babiri barishwe bakaba barakurikiraga abandi batatu bari batangajwe ko bapfuye, bityo hakaba hamaze gupfa batanu nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Umwe muri abo bantu bapfuye, ni umusore witwa Bekam Ella Edzang w’imyaka 27, akaba yigaga mu ishami ry’amategeko i Libreville. Uyu musore yishwe n’ibikomere bikabije yatewe n’amasasu yarashwe, akaba yarashizemo umwuka ubwo yarimo abagirwa mu ivuriro rya Chambrier mu gace ka Montagne Sainte.

Umwe mu nshuti ze kuva mu bwana yatangarije ko Bekam Ella Edzang yakomerekejwe n’amasasu yarashwe n’umwe mu barinda Umukuru w’Igihugu mu gace ka Nzeng Ayong, mu mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 1 Nzeli.

Undi wishwe ni Axel Messa w’imyaka 28, ndetse abazindukiye mu myigaragambyo mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 2 Nzeli bari bitwaje umurambo we, baworoshe ibendera ry’igihugu.

Umugore uvuga ko ari umubyeyi we yatangaje ko yishwe mu mugoroba wo kuwa Kane, bamusanze aho yari yicaye imbere y’urugo rwe.

Abo bombi bishwe nyuma y’aho mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, Minisitiri w’Umutekano Pacôme Moubelet-Boubeya yari yatangaje ko hamaze gupfa abantu batatu, imyirondoro yabo ikaba yari ikirimo gushakishwa ngo itangazwe.

Abantu 27 bo mu ruhande rwa Jean Ping utemera ibyavuye mu matora bari bafungiranywe, ariko ngo bemerewe kwidegembya bagasubira mu ngo zabo nyuma yo gutakamba no gutabaza bagaragaza ko barimo abafite ibibazo by’uburwayi bubasaba gufata imiti mu buryo buhoraho.

Muri abo bari bafungiranywe harimo Zacharie Myboto, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Ubumwe bw’abanya-Gabon (UN), Umukobwa we Chantal Myboto-Gondjout n’umugabo we Paul-Marie Gondjout, uyu akaba ari Umuyobozi wungirije w’iryo shyaka.

Harimo kandi Didjob Ding Duvungui, wahoze ari Visi Perezida wa Repubulika ndetse na René Ndemezo’o Obiang wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri manda ya Perezida Ali Bongo yabanjirije iyo aherutse gutorerwa.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Gabon yabaye mu mpera z’icyumweru gishize (kuwa 27 Kanama), Ali Bongo wari usanzwe ari perezida yegukana intsinzi n’amajwi 49.85%, mu gihe Jean Ping bari bahanganye we yabonye amajwi 48.16%, ariko agakomeza gutangaza ko ari we watsinze akibirwa mu kubarura amajwi.

Ibyo byatumye akomeza gusaba ko ibarura ry’amajwi risubirwamo, binateza imvururu zatumye hanatwikwa ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, zikaba zimaze guhitana abantu batanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza