Gabon: Ingoro y’ Inteko Ishinga Amategeko yatwitswe

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Nzeri 2016 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko muri Gabon yahawe inkongi y’umuriro mu mvururu zakurikiye intsinzi ya Perezida Ali Bongo watorewe kongera kuyobora igihugu muri manda ya kabiri y’imyaka irindwi,mu gihe abantu bababiri bapfuye abandi 16 barakomereka mu Murwa Mukuru Libreville.

Nyuma y’uko ku wa Gatatu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje ko Ali Bongo yatsinze amatora n’amajwi 49,80%, mu gihe Jean Ping bari bahanganye yamuguye mu ntege n’amajwi 48,23%, abashyigikiye Jean Ping kuri uyu wa Kane biroshye mu mihanda, ndetse bashyamirana n’inzego zishyinzwe umutekano zateraga ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga.

Ku gicamunsi nibwo Inteko Ishinga Amategeko yahawe inkongi y’umuriro.

Habayeho ubujura no gutwika inyubako zitandukanye, ndetse ngo hari n’inzu ya Minisitiri w’Intebe yatwitswe.

Urugo rwa Jean Ping rwagoswe n’inzego zishinzwe umutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza