Gabon: ICC yatangije iperereza ku mvururu zakurikiye amatora

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 29 Nzeri 2016 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Fatou Bensouda, yatangaje ko bamaze gutangira iperereza ry’ibanze ku mvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu muri Gabon, yabaye tariki 27 Kanama 2016.

Aya matora yari ahanganyemo abakandida 10 ariko havugwa cyane Ali Bongo Ondimba na Jean Ping, byarangiye komisiyo y’igihugu y’amatora muri Gabon itangaje ko Ali Bongo ari we wayegukanye, ibintu byamaganywe n’abo ku ruhande rwa Ping ndetse batangira kwirara mu mihanda.

Muri icyo gihe abo ku ruhande rwa Jean Ping bateje imvururu zaguyemo abantu bakabakaba 10 ndetse batwika inyubako zitari nke.

Perezida Bongo yatangaje ko abo batavuga rumwe (abayoboke ba Ping) ari bo bihishe inyuma y’ubwicanyi buri kubera muri iki gihugu, ndetse asaba ko hagira igikorwa.

The East African itangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2016, Fatou Bensouda yemeje ko batangiye gukora iperereza ry’ibanze kuri ibi birego.

Yagize ati "Guverinoma ya Gabon yasabye urukiko ko rwatangira iperereza bidatinze, bashinja abashyigikiye Jean Ping guteza imvururu ziganisha kuri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu."

Madamu Bensouda yatangaje ko urukiko ayoboye ruzakora igenzura kugira ngo rurebe niba hari ibimenyetso bifatika byatuma binjira mu iperereza ryimbitse kuri ibi byaha.

Jean Ping kugeza ubu akomeje gushimangira ko nubwo Perezida Bongo yemejwe nk’uwatsinze amatora ndetse akanarahirira kuyobora Gabon mu myaka irindwi iri imbere, ngo yibwe amajwi ndetse akanashinja urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri iki gihugu kubogamira kuri Perezida Bongo mu ibarura rya kabiri ry’amajwi.

Nyuma y’uko uru rukiko rwemeye kongera kubarura amajwi, rwahamije intsinzi ya Bongo, rwerekana ko yabonye amajwi 50.66% mu gihe Jean Ping yagize amajwi 47.24%.

Fatou Bensouda avuga ko urukiko ayoboye rwatangiye iperereza muri Gabon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza