Gabon: Ibihugu bikomeye ku Isi byasabye ko amajwi yongera kubarurwa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Nzeri 2016 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bitandukanye bya Afurika ntacyo biratangaza ku bibazo by’umutekano muke ukomeje kuvugwa muri Gabon nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika byatangajwe yegukanywe na Ali Bongo Ondimba wari uhanganye na Jean Ping.

Komisiyo y’Amatora ikimara gutangaza ko amatora yegukanywe na Ali Bongo, abashyigikiye Ping wari umaze gutangaza ko yibwe amajwi,biraye mu mihanda mu myigaragambyo yangije ibikorwaremezo birimo inzu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu. Iyo myigaragambyo kandi yafungiwemo abasaga 1000 bashyigikiye Ping.

Ibihugu n’imiryango itandukanye irimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi, Loni n’abandi basabye ko ibyo bikorwa by’umutekano muke byahoshwa.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi byasabye ko ayo majwi yongera gusubirwamo, ndetse no mu Ntara ya Haut-Ogooué, ahakomoka Umuryango w’aba-Bongo umaze imyaka myinshi uyobora Gabon, aho Perezida Ali Bongo yagize amajwi menshi ugereranyije n’ahandi [95,46% ku bwitabire bwa 99,3%].

Perezida w’u Bufaransa François Hollande yatangaje ko afite impungenge z’ibirimo kubera muri Gabon, aho yamaganye iyo myigaragambyo.

Abantu batanu bamaze gupfira muri iyo myigaragmbyo, guhera mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa Gatanu i Libreville. Abandi 27 bashyigikiye Jean Ping bamaze gufungurwa mu basaga igihumbi bafungiwe ibyo bikorwa.

Imyigaragambo ikomeje gukaza umurego

Jeune Afrique yatangaje ko n’ubwo ibihugu by’ibihanganye byagize icyo bivuga, ibihugu bya Afurika byifashe. Batanze urugero rw’abaperezida ibihugu bituranye na Gabon barimo Denis Sassou Nguesso, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, Paul Biya na Joseph Kabila baruciye bakarumira ku birimo kubera muri Gabon.

Côte d’Ivoire nicyo gihugu cyagize icyo gikora, ubwo Perezida Alassane Dramane Ouattara yeguzaga umujyanama we udasanzwe Amadi Diané warezwe gushyigikira Jean Ping mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Gabon.

Mu itangazo Alassane Ouattara yashyize ahabona yavuze ko yamaganye icyo gikorwa cyakozwe n’umujyanama we cyo kwivanga mu miyoborere y’ikindi gihugu, yizeza abayobozi ba Gabon n’abaturage ko ashyigikiye ko ubusugire bw’igihugu cyabo bwubahirizwa.

Abandi bake bo muri Afurika bagize icyo bavuga kuri icyo kibazo barimo Umuyobozi wungirije w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Erastus Mwencha, wawo wavuze ko yatewe akababaro n’ibirimo kubera muri Gabon, akizera ko ibyo bikorwa by’umutekano muke bihagarara.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Nkosazana Dlamini Zuma yatangaje ko akomeje guterwa akababaro n’ibirimo kubera muri Gabon.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza