Gabon:Hashinzwe guverinoma nshya yaheje abashyigikiye Jean Ping

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 4 Ukwakira 2016 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Gabon Emmanuel Issoze Ngondet, yatangaje ku mugaragaro abagize guverinoma nshya ku cyumweru tariki ya 2 Ukwakira 2016, yakumiriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari ku ruhande rwa Jean Ping.

Ni ikipe igizwe n’abantu 40 barimo abagore bangana na 30% nkuko Minisitiri w’Intebe yabitangarije ku ngoro ya Perezida iri mu mujyi wa Libre Ville, nyuma y’iminsi myinshi hari amakimbirane yaturutse ku matora ataravuzweho rumwe.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko abatavuga rumwe na Ali Bongo bagaragaye muri Guverinoma nshya harimo, Umukandida Bruno Ben Moubamba wo mu ishyaka Ubumwe bw’Abaturage (UP) ,wabaye uwa gatatu mu matora akagira 0,59%, yagizwe Minisitiri wungirije ushinzwe imiturire.

Abandi bari basanzwemo bagaragaye harimo uwari umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’itumanaho Alain-Claude Bilie-By-Nze, n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Maoubelet Boubeya wagizwe uw’Ububanyi n’Amahanga.

Undi wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Ali Bongo ry’Ubumwe bw’Igihugu (UN),Estelle Ondo yagizwe Minisitiri w’Amashyamba, Uburobyi n’Ibidukikije.

Umuvugizi wa Jean Ping, Jean-Gaspard Ntoutoume Emane yanenze ibyakozwe agira ati “ Biyegereje abashonji”.

Perezida Ali Bongo w’imyaka 57, yarahiriye kuyobora Gabon manda ya kabiri y’imyaka 7 ku wa 27 Nzeri 2016, amaze kwemezwa n’ urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga ko ari we watsinze amatora, nyuma yuko Intsinzi ye yari yarwanyijwe na Jean Ping bari bahanganye mu matora wanavugaga ko ari we wayatsinze.

JPEG - 34 kb
Minisitiri w’Intebe wa Gabon Emmanuel Issoze Ngondet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza