Gabon: AU igiye kohereza intumwa zo guhosha amakimbirane yakurikiye amatora

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 06:31
Yasuwe : XX
0

Umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe akaba na Perezida wa Chad, Idriss Deby Itno, yatangaje ko umuryango ayoboye ugiye kohereza intumwa zawo muri Gabon kugira ngo zibashe gukemura ibibazo by’imvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki 27 Kanama 2016.

Nyuma y’aya matora yegukanywe na Perezida Ali Bongo Ondimba, abatavuga rumwe na we bagaragaje kutishimira ibyayavuyemo, aho bemezaga ko umukandida wabo Jean Ping ari we wegukanye amatora. Kuva icyo gihe hatangiye imyivumbagatanyo imaze guhitana abagera kuri barindwi.

Mu itangazo Perezida Deby yashyize ahagaragara, yavuze ko itsinda ry’abayobozi bazoherezwa muri Gabon, harimo abakuru b’ibihugu bya Afurika, bamwe mu bayobozi bo muri Komisiyo y’uyu muryango ndetse na bamwe mu bayobozi bazaba baturutse mu muryango w’Abibumbye.

Iri tangazo ngo rivuga ko izi ntumwa zizoherezwa muri iki gihugu mu gihe cya vuba mu gihe ibisabwa byose bizaba byamaze kujya ku murongo nk’uko BBC ibitangaza.

Perezida Deby yavuze ko bazagerageza gufasha impande zombi muri iki gihugu mu gushaka ibizubizo byihuse kuri ibi bibazo byakurikiye amatora, aho avuga ko bazafatanya n’ibihugu byo kuri uyu mugabane ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bireba.

Yavuze kandi ko ibyo bazakora byose bazabikora bagendeye ku byo Itegeko Nshinga ndetse n’andi mategeko y’iki gihugu ateganya kimwe n’amahame ya Demukarasi umuryango wa AU ugenderaho.

Ibi bije bikurikira amajwi ya bimwe mu bihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa ndetse n’Umuryango w’ibihugu by’u Burayi (EU) basabye ko amajwi y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Gabon yakongera akabarurwa bitewe n’uko ngo hari ibiteye amakenga biyagaragaramo.

Ibyavuye mu matora byatangajwe na Komisiyo y’amatora muri iki gihugu, byerekanye ko Perezida Ali Bongo yahigitse Jean Ping ku majwi 49.85, mu gihe Ping we yabonye amajwi 48.16 byatumye Perezida Bongo atorerwa indi manda y’imyaka irindwi.

Perezida Idriss Deby Itno yatangaje ko AU igiye kohereza intumwa zayo muri Gabon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza