Gabon: Amajwi yavuye mu matora agiye kongera kubarurwa

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 20 Nzeri 2016 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Gabon rugiye gutegeka ko amajwi yavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo, nyuma y’uko abataranyuzwe n’ibyayavuyemo bagiye mu mihanda bavuga ko Perezida Ali Bongo watangajwe nk’uwayatsinze atigeze atorwa.

Mu ibaruwa ifunguye Ambasaderi wa Gabon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michael Moussa-Adamo, yagejeje ku kinyamakuru New York Times, yavuze ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byemeza ko ikibazo cyose cyavuka mu byavuye mu matora gifite itegeko rikigenga, bityo ko urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga ruzemeza isubirwamo ryo kubarura amajwi.

Yagize ati “Gusubiramo kubarura amajwi bizategekwa n’urukiko rushizwe kubahiriza Itegeko Nshinga kandi uwayatsinze azemezwa.”

Abigaragambya batwitse Inteko Ishinga Amategeko n’ibindi birango by’igihugu nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje ko Perezida Ali Bongo ari we watsinze ku majwi 49.8%, mu gihe Jean Ping yagize 48.2% ariko ntanyurwe nayo.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Gabon itangaza ko intsinzi ya Ali Bongo ayikesha umubare munini w’abitabiriye amatora bo mu ntara avukamo ya Haut-Ogooué aho umubare w’abamutoye ugera kuri 99,93%. Abatavuga rumwe na we bahise bamagana ibyayavuyemo, bavugaga ko bidashoboka ko yatorwa ku majwi angana na 99% mu bantu 71,714 batoye bonyine.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi basabye Gabon kubarira amajwi ku biro by’itora aho kuyabarura hagendewe ku ntara.

Ku itariki 7 Nzeri 2016 Perezida wa Gabon, Ali Bongo, yavuze ko yiteguye kwemera umwanzuro w’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga mu gihe rwategeka ko amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 27 Kanama 2016 yakongera kubarurwa.

Ambasaderi wa Gabon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michael Moussa-Adamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza