Gabon: Abarwanya ubutegetsi basabye abaturage kuguma mu ngo zabo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Nzeri 2016 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Minisitiri w’Intebe Daniel Ona Ondo yari yasabye abaturage bose ko guhera ku itariki 5 Nzeri batangira gusubira mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe ejo hashize abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ko abaturage baguma mu ngo zabo.

Impamvu abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo ni uko umutekano utifashe neza ndetse Jean Ping wari uhanganye na Perezida Bongo mu matora avuga ko ari no kugira ngo hongere habarurwe amajwi y’amatora bivuigwa ko yagaragayemo uburiganya.

Kuva ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ubwo hatangazwaga ko Ali Bongo yongeye gutorerwa kuyobora Gabon, imvururu n’urugomo bitangira kwaduka mu batarishimiye kongera gutorwa kwe bavuga ko amatora yari arimo uburiganya.

Inkuru ya RFI ivuga ko nubwo ibikorwa by’urugomo bisa nk’aho byarangiye, abaturage bariho mu bwoba kandi nta makuru babona kuko kugeza ku cyumweru umurongo wa internet wari utarafungurwa ndetse n’ibinyamakuru by’imbere mu gihugu byari byarahagaritswe.

Jean Pieng avuga ko gusaba abaturage kuguma mu ngo ari nko gushyira igitutu kuri Leta kugira ngo yongere isubirishemo ibarura ry’amajwi nk’uko Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi,u Bufaransa ,Leta Zunze Ubumwe za Amerika babisabye ndetse na we ubwe.

Komisiyo y’amatora igaragaza ko Ali Bongo yatowe ku majwi 49,80% naho Jean Ping agatorwa ku majwi 48,80%.

Ku kijyanye ko kongera kubarura amajwi leta nta kintu ibivugaho kuko ibifata nk’aho nta kintu cyabaye.

Imvururu zavutse nyuma y’amatora zaguyemo abantu barindwi,hari ababuriwe irengero, inzu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko yaratwitswe hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye by’urugomo.

Libreville, Umurwa mukuru wa Gabon

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza