G7 yemeye gutanga miliyoni 251$ zo gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’abagore muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2019 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’abandi bayobozi muri G7 biyemeje gutanga miliyoni 251 z’amadolari zo gutera inkunga gahunda Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, igamije gufasha ba rwiyemezamirimo b’abagore muri Afurika izwi nka AFAWA.

Gahunda ya AFAWA ni igisubizo cyihuse cy’ubusabe bw’abagore bwo kuborohereza kugera kubona inguzanyo n’inkunga by’umwihariko ku ngamba zo gutera inkunga imishinga yo kongerera ubushobozi abagore mu by’ubukungu nk’uko byemejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika mu 2015, Banki Nyafurika itsura amajyambere igahabwa kuyishyira mu bikorwa.

Perezida wa AfDB, Akinwumi Adesina yashimiye inkunga idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma za G7, ikazatuma AFAWA igira imbaraga ikagera ku ntego.

Ati “Uyu ni umunsi udasanzwe ku bagore bo muri Afurika. Gushora imari mu bagore ba rwiyemezamirimo muri Afurika ni ingenzi kuko abagore atari ahazaza ha Afurika gusa ahubwo ari na Afurika y’ubu”.

Ubungubu abagore bafite ibirenga 40% by’ibigo bito n’ibiciriritse muri Afurika ariko haracyari icyuho cya miliyari 42 z’amadolari hagati yabo n’abagabo ba rwiyemezamirimo.

AFAWA igamije gushakira miliyari 5$ abagore b’abanyafurika, aho AfDB izatanga miliyari imwe y’amadolari yo kubatera inkunga. Iki kikazaba ari ikintu gikomeye mu mateka y’umugore muri Afurika.

Gahunda ya AFAWA yashyigikiwe n’ibihugu bya G7, ishingiye ku mahame atatu; kongera uburyo abagore babona inkunga ku mishinga yabo, kububakira ubushobozi binyuze mu mahugurwa no kubayobora mu byo bakora no gushyiraho amategeko n’uburyo bw’ubugenzuzi hagamijwe gukuraho imbogamizi abagore ba rwiyemezamirimo bahura nazo.

Perezida Macron yavuze ko biyemeje gushyigikira gahunda yo guteza imbere abagore bo muri Afurika binyuze mu kwihangira imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza