00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FDLR irashinjwa gushimuta abaturage i Rutshuru

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

FDLR irashinjwa gushimuta abaturage bo muri teritwari ya Rutshuru iri muri Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa RDC.

FDLR irashinjwa gushimuta abaturage i Rutshuru

Ku wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021 bivugwa ko hashimuswe babiri bo mu muryango umwe w’ahitwa Nyamitwitwi; nyuma hashimutwa undi munyemari w’i Bunagana witwa Ziyaka Léon.

Amakuru avuga ko moto y’uwo munyemari yasanzwe aho bamutwariye iri yonyine.

Si ubwa mbere FDLR ishinjwa gushimuta Abanye-Congo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu kuko mu myaka 27 imaze mu mashyamba yagiye ivugwaho kwica abaturage, kubambura no kubakura mu byabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .