Kwamamaza

FDLR iracyekwaho gushimuta abakozi batatu ba Caritas

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 16:35' na IGIHE


Abakozi batatu b’Umuryango nterankunga wa Kiliziya Gatolika, Caritas bafashwe bugwate mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri.

Ibi byabereye ku birometero 125 uvuye mu majyaruguru y’Uburasirazuba bw’umujyi wa Goma aho bikekwa ko abarwanyi ba FDLR ari bo babashimuse.

Umuvugizi wa Caritas Congo, Guy-Marin Kamandji yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa,AFP ko imodoka ebyiri zaguye mu gico mu gace ka Misinga abakozi batatu b’Abanyecongo bakorera uyu muryango bakaba bashimuswe.

Yongeyeho ko imodoka imwe yarashweho ariko ibasha kubacika ariko umwe mu bari bayirimo, umunyamakuru ukomoka mu Budage akomereka ukuguru.

Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abakekwaho gusiga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 umaze igihe uregwa guhungabanya umutekano w’abasivile mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Benshi mu bayobozi b’uyu mutwe bakurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.

Agace k’Intara y’Amajyaruguru ya Kivu gahuza umupaka w’u Rwanda na Uganda kabaye isibaniro ry’imitwe yitwara gisirikare aho ibihumbi by’abantu bamaze kuva mu byabo.

Ishimutwa ry’abakozi b’imiryango nterankunga mu duce twa Masisi, Lubero na Rutshuru and Walikale rimaze gufata indi ntera muri uyu mwaka.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved