FARDC yiyemeje gufatanya n’ingabo z’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 Mata 2021 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zatangaje ko zigiye kwagura ubufatanye mu bya girisirikare n’Ingabo z’ibihugu by’ibituranyi kugira ngo zibashe kurandura burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro yayogoje iki gihugu irimo ADF, FLN na FDLR.

Muri iri tangazo FARDC yavuze ko mu mitwe izibandwaho harimo n’uwa FDLR wiganjemo abarwanyi basize bakoze Jenoside mu Rwanda ndetse n’indi yose ikorera ku butaka bw’iki gihugu.

Iri tangazo ryasohotse ku wa 30 Werurwe, rigashyirwaho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Léon-Richard Kasonga Cibangu, rivuga ko iyi gahunda y’ubufatanye n’igisirikare cy’ibihugu byo mu karere igamije gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke.

Riti “Ni ingenzi gushimangira ko ubu bufatanye bwari bunasanzwe hagati y’Ingabo za RDC n’iz’u Rwanda, iza Uganda ndetse n’iza Angola buzagurwa mu gihe gito kiri imbere bukagera no mu bindi bihugu hagamijwe kurandura burundu ibi bibazo kubera ko igisubizo cyabyo kigomba kuba gishingiye ku karere n’Isi yose muri rusange.”

FARDC yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu byo mu karere ndetse n’abayobozi b’igisirakare cyabyo kugira ngo hashyirweho uburyo buboneye bwo kurandura ikibazo cy’umutekano muke mu karere.

U Rwanda na Congo bimaze iminsi mu biganiro

Iri tangazo ry’ingabo za RDC rije rikurikira inama nyinshi zitandukanye inzego z’umutekano z’iki gihugu zagiye zigirana n’iz’u Rwanda.

Mu kwezi gushize kwa Werurwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Général Jean Bosco Kazura, yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri uru ruzinduko Gen Kazura yaganiriye n’umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi, François Beya, n’abandi bayobozi bakuru muri Congo barimo na Perezida Tshisekedi ubwe.

Uru ruzinduko rwa Gen Kazura rwakurikiraga indi nama yari yabereye i Kigali muri Gashyantare 2021 ihuza inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza RDC.

Impande zombi zatangaje ko iyi nama igamije kurebera hamwe uko habaho ubufatanye buhamye kandi buhoraho, zikarushaho gutahiriza umugozi umwe kugira ngo abaturage b’ibihugu byombi babeho mu mudendezo n’iterambere nk’uko abakuru b’ibihugu byombi babyifuza.

Ubwo ibi biganiro byabaga Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivange yavuze ko kuva umwaka wa 2021 watangira inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zihurira mu biganiro nk’ibi bigamije gushimangira ubufatanye.

Yagize ati "Iyi nama y’umutekano ihuje intumwa z’u Rwanda na RDC ije ikurikira iyabaye ku itariki 19 Mutarama muri uyu mwaka wa 2021 aho u Rwanda rwohereje intumwa muri RDC zijyanye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul Kagame ngo zibugeze kuri mugenzi we wa Congo.”

Kuva Perezida Tshisekedi yatorerwa kuyobora RDC yakomeje kugaragaza ubushake bwo gufatanya n’u Rwanda mu gushakira umuti ibibazo byo mu Karere birimo guhashya imitwe igamije guhungabanya umutekano.

Umuvugizi w'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maj Gen Léon-Richard Kasonga Cibangu yavuze ko bagiye gufatanya n'ibihugu by'ibituranyi mu guhashya imitwe yitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .