00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FARDC yashinje u Burundi kwica abasirikare bayo ibitiranyije n’abajura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyavuze ko abasirikare bacyo babiri biciwe mu Kiyaga Tanganyika n’abo ku ruhande rw’u Burundi babitiranyije n’abajura.

Umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Capt Dieudonné Kasereka, yavuze ko abasirikare ba Congo bishwe ubwo bari mu kazi kabo.

Yakomeje ati “Bari abasirikare barwanira mu mazi ba Republika ya Demokarasi ya Congo bari ku burinzi mu Kiyaga cya Tanganyika, bari bafite ikibazo cy’itumanaho. Aho ni ho abasirikare barwanira mu mazi b’Abarundi baketse ko ari abajura bitwaje intwaro bari kunyura muri icyo kiyaga.”

Capt Kasereka yavuze ko rimwe na rimwe abajura bava mu Burundi bajya muri RDC cyangwa bakava muri iki gihugu binjira mu Burundi.

Abajijwe niba abasirikare ba RDC bararenze urubibi bakavogera u Burundi, Kasereka yasubije ko bwari bwije ku buryo atahita abimenya.

Yagize ati “Hari mu mwijima, igisirikare cya Congo nticyabonaga ko cyarenze urubibi. Nta wakwemeza cyangwa ngo ahakane ko igisirikare cya Congo cyari cyarenze urubibi kuko hari mu mwijima kandi na njye si ho nari ndi.”

Icyo gihe ngo Abarundi bikanze ko ari aajura basanzwe bakoresha Ikiyaga Tanganyika, bahita babarasa.

Yavuze ko bibabaje kuko abasirikare babiri bahatakarije ubuzima nubwo bitavuze ko hari umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.
Capt Kasereka yemeje ko hari ibiganiro biri guhuza impande zombi haganirwa kuri iki kibazo.

Yagize ati “Ku rwego rwo hejuru bamaze kuvugana, ariko twebwe nk’abasirikare ntituri muri politiki ariko nzi ko hakozwe ibiganiro kugira hamenyekanye ibyabaye kandi bitazatuma haba agatosi mu migenderanire hagati y’u Burundi na Congo.”

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko ikigerageza kuvugana n’Igisirikare cy’u Burundi kuri uko kurasana kwaguyemo abasirikare babiri ba RDC mu Kiyaga cya Tanganyika.

FARDC yashinje u Burundi kwica abasirikare bayo ibitiranyije n’abajura ubwo bagenzuraga umutekano mu Kiyaga cya Tanganyika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .