00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopie: Hatangijwe Ihuriro ry’imitwe yiyemeje guhirika Abiy Ahmed ku butegetsi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr Abiy Ahmed, batangije Ihuriro ryiyemeje kubumukura ku butegetsi, mu ntambara ingabo z’iki gihugu gihanganyemo n’abo Leta yita imitwe y’iterabwoba.

Reuters yatangaje ko iryo Huriro ryiswe “United Front of Ethiopian Federalist and Confederalist Forces” ryatangirijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abayobozi b’imitwe itandukanye irwanya Abiy.

Abo bayobozi bavuze ko bahurije ku mugambi umwe wo kumuhirikana ku butegetsi na Guverinoma ye, bigakorwa mu nzira z’ibiganiro cyangwa hakitabazwa ingufu kuko bahuje iza gisirikare n’iza politiki.

Mahamud Ugas Muhumed wo mu mutwe w’abarwanyi b’Aba-Somali yagize ati “Intambwe ikurikiyeho isaba kwisuganya tugatatanya Guverinoma iriho hakoreshejwe ibiganiro cyangwa ingufu.”

Umuyobozi w’abarwanyi b’umutwe wa TPLF uyobora Intara ya Tigray, Berhane Gebrekristos, yagize ati “Turi kugerageza gushyira ihererezo kuri ibi bihe biteye ubwoba muri Ethiopie, byatangijwe na Guverinoma ya Abiy ubwayo.”

Imitwe icyenda yose yitwaje intwaro ni yo yifatanyije muri iryo Huriro, rikaba ryitezweho kwagura imikoranire hagati ya TPLF n’umutwe w’Abanya-Oromo (OLA) bagize igice kinini cy’abatuye Ethiopie.

Umwaka urirenze hatangijwe intambara yabanje guhanganisha Abanya-Tigray n’ingabo za Leta ya Abiy Ahmed, ariko ubu hakaba hari n’indi mitwe itandukanye yiyunze ku barwanya uwo muyobozi wigeze guhabwa igihembo cy’uwaharaniye amahoro cyitiriwe Nobel.

Ababarirwa mu bihumbi bayisizemo ubuzima, naho ababarirwa mu miliyoni bava mu byabo.

Mu byumweru bishize iyo ntambara yakajije umurego bigeza aho abarwanyi ba TPLF bigamba ko mu mezi cyangwa ibyumweru bike biri imbere bazigarurira Umurwa Mukuru, Addis Ababa.

Ni nyuma yo gufata imijyi itandukanye irimo n’uwa Kemise uri muri Amhara, mu bilometero 325 werekeza muri uwo Murwa Mukuru.

Guverinoma ya Ethiopie yabiteye utwatsi ibyita amakabyankuru, ariko yongera guhindukira isaba abaturage bayo kwitegura kwirwanaho ndetse ihamagarira abahoze mu gisirikare kugaruka bagafata intwaro bakarwana ku gihugu.

Icyakora kumenya amakuru nyayo y’ibiri kuhabera bikomeje kugorana kuko itumanaho ryaho ritagenda neza.

Imiryango itandukanye n’ibihugu bikomeje gusaba impande zombi “gushyira intwaro hasi” hakabaho ibiganiro byo guhoshya imirwano.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo bari muri Ethiopie kuhava vuba bishoboka.

Imitwe irwanya ubutegetsi muri Ethiopie yiyemeje kwihuza ikavana Minisitiri w'Intebe, Abiy Ahmed, ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .