00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopie: Abarwanyi ba TPLF bashinjwe kwica abaturage barenga 180

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Raporo ya Komisiyo y’Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu muri Ethiopie, yagaragaje ko Abarwanyi b’Umutwe wa TPLF uyoboye Intara ya Tigray iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu, bishe abaturage 184 babashinja kuba intasi za Guverinoma ya Dr Abiy Ahmed bahanganye.

Uwo muryango wegamiye kuri Leta wagaragaje ko abaturage bishwe hagati ya Nyakanga na Kanama 2021, aho 150 muri bo biciwe mu gace ka Amhara kabereyemo imirwano ikomeye muri ayo mezi.

Abishwe bashinjwaga guha amakuru ingabo za leta no kuzifasha mu buryo butandukanye burimo gucumbikira abasirikari bakomerekejwe.

Muri iyo raporo yamuritswe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, abarwanyi ba TPLF bashinjwe kwica ku bushake abo baturage mu bice bagendaga bigarurira, nk’uko byashimangiwe n’abantu 128 babajijwe ikorwa.

Hagaragazwamo kandi ko impande zombi zagiye zirasa ibisasu binini biterekejwe ahari abasirikari nyirizina bigahitana ubuzima bw’abaturage n’ibintu byabo bikangirika.

Umuyobozi w’iyo Komisiyo, Daniel Bekele, yagize ati “ihohotera n’ihutaza ryakozwe n’impande zihanganye mu bice bya Gondar y’Epfo na Wollo ya Ruguru biherereye muri Amhara, bishimangira ko hakenewe guhagarika ubwo bubabare abaturage bari gucamo mu maguru mashya”.

Umwaka urirenze Ingabo za Guverinoma ya Dr Abiy Ahmed zihanganye n’abarwanyi b’umutwe wa TPLF uyobora Tigray.

Dr Abiy yohereje ingabo muri Tigray guhirika ubutegetsi bwa TPLF ayishinja kumwigomekaho nyuma y’uko abarwanyi bayo bari barashe ku birindiro by’ingabo ze.

Zabanje gusa n’izibaganza ndetse Dr Abiy yigamba ko yatsinze urugamba, bitateye kabiri barazibirindukana zikwira imishwaro ndetse bisubiza Tigray bakomeza kugaba ibitero berekeza mu Murwa Mukuru, Addis Ababa, aho nabo bavuga ko bazatuza bahiritse ubutegetsi bwe.

Magingo aya n’andi moko atari ayo muri Tigray yifatanyije nabo ngo bahirike Dr Abiy ku ntebe. Aherutse kumvikana asaba abaturage kwitegura kwirwanaho, naho abahoze mu ngabo bakagaruka “kurwana ku gihugu”.

Abarwanyi b’Abanya-Tigray bashinjwe kwica abaturage barenga 180

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .